MONUSCO yakiriye abarwanyi 17 ba FDLR na Mai Mai Nyatura mu birindiro byayo biri i Shangi bahunze ibitero bya M23.
Mu mirwano, igisirikare cya Congo FARDC gihanganyemo n’inyeshyamba za M23, abarwanyi 17 ba FDLR na Nyatura bahungiye mu kigo cya Monusco kiri i Shangi ndetse bari banakirimo ku wa 8 Kamena kugeza n’uyu munsi baracyari muri Monusco. Ibi byabaye nyuma yo kumererwa nabi n’umutwe wa M23 mu mirwano yabereye i Rutshuru na Masisi.
Amakuru yizewe avuga ko igisirikare cya Congo, FARDC, ari cyo cyafashije iyi mitwe kugera kuri Monusco ariko ko byakozwe mu ibanga rikomeye.
Umwe mu bantu bizewe wahaye Rwandatribune amakuru yatangaje ati “Twasabwe kwirinda kubwira bagenzi bacu ibyabaye, mu kwirinda ko amakuru yasakara.”
Yakomeje avuga ko MONUSCO yabanje kugisha inama ubuyobozi bwayo, bwemera ko abo barwanyi bashyikirizwa FARDC ariko mu ibanga. Ingabo za Loni zabashyikirije Gen. Maj Chirimwami ukuriye ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo buzwi nka Sokola2.
Hari andi makuru avuga ko hari abandi barwanyi ba FDLR na Nyatura bagera kuri 20 bahungishijwe bagashyikirizwa FARDC mu bice bya Rumangabo.
Aba barwanyi bahawe icumbi na Monusco mu gihe mu nshingano zayo ziyibesheje muri RDC harimo no kurwanya imitwe y’iterabwoba yayogoje Uburasirazuba bwa RDC.
Ibi bakaba barabikoze mu gihe kandi hamaze iminsi havugwa ko yemeye gufatanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 kandi ibizi neza ko igisirikare cya Congo cyunze ubumwe n’indi mitwe y’iterabwoba irimo FDLR.
MONUSCO imaze igihe inengwa kubera imikorere yayo idahwitse, yagaragaye mu buryo ikoresha irwanya imitwe yitwaje intwaro.
Urugero rwa hafi ni uburyo mu 2013 yagize uruhare mu guhashya umutwe wa M23 ariko ikirengagiza indi mitwe nyuma yaho irimo nka FDLR, RUD – Urunana, FPP na CNRD/FLN.
Hari n’indi mitwe nka ADF Nalu ibarizwa muri Ituri na Beni, ubu ahubwo ifitanye umubano mwiza n’abarwanyi ba Mai Mai.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu, ibagezaho ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo imyitwarire y’ingabo zoherejweyo kubungabunga amahoro, MONUSCO.
MONUSCO ifite inshingano zo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo ariko yo yahisemo kurwanya M23 yonyine, ifatanyije n’ingabo za RDC.
Uwineza Adeline