Umwe mu barwanyi bakomeye wo ku ipeti rya Majoro yiciwe ku Nturo mu gitero cyagabwe na FDLR,FARDC na Mai Mai mu birindiro bya M23 biri ku Nturo .
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko k’umunsi w’ejo ku cyumweru Kuwa 1 Ukwakira 2023, habaye gukozanyaho hagati ya FDLR, ifatanyije na Mai Mai CMC/FDP,Mai Mai Defendeur/FDDP ku gitero cyagabwe ku Nyeshyamba za M23.
Aya makuru akaba yemejwe n’impande zitandukanye, umwe mu baturage batuye mu gace ka Kirolirwe utakunze ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko abarwanyi bane aribo babarizwa mu mitwe ya Wazalendo aribo baguye ku rugamba,hakaba harimo umwe ufite ipeti rya Majoro.
Uyu mutangabuhamya yagize ati:ibyabaye ku Nturo biteye ubwoba twiboneye Lt.Noheri wa FDLR n’abasilikare bagera kuri Magana abiri barimo ingabo za Leta ,aba Mai Mai ndetse n’abarwanyi ba FDLR baza bavuye iKagusa barasa twese turatatana,k’uburyo muri iki gitondo aribwo tugarutse mu mitungo yacu,gusa ntiturizera ko biza gutungana kuko bivugwa ko ingabo za Leta zishaka kugaruka hano ku Nturo.
Umwe mu bakozi b’umuryango utabara imbabare CROIX ROUGE utakunze ko amazina ye atangazwa yemeje ko kuri uyu wa mbere taliki ya 2 ukwakira 2023 ariho bageze ahabereye imirwano bakaba bafashije abaturage gushyingura abarwanyi bane ba FDLR na Maj.Blaise wiciwe mu mirwano uyu mu ofisiye akaba abarizwa mu mutwe wa Wazalendo witwa Mai Mai Defendeur/FDDP.
Ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga ko abasilikare benshi ba FARDC bakomeje koherezwa mu gace ka Nturo,Kibumba no mu bindi bice birimo ahitwa Karenga ,ahahoze akaba hari mu bice byagenzurwaga na M23 ,ibi bibaye nyuma yahoo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lutundura Apala ahaye igihe ntarengwa Umutwe wa M23 kuba wavuye mu birindiro utabyubahiriza ukaraswa .
Uwineza Adeline