Ibyihebe bitanu by’umutwe w’iterabwoba wa ADF, byamanitse amaboko byishikiriza igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi (FARDC) nyuma yo kubirukansa imisozi.
Aba barwanyi batanu ba ADF bishyize mu maboko ya FARDC muri Segiteri Ruwenzori muri Komini ya Beni (Amajyaruguru ya Kivu), nyuma y’igikorwa cya FARDC cyakozwe kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare ku ruzi rwa Sefu, aho hari ibirindiro bya ADF.
Ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa operasiyo Sokola 1 Grand Nord, Kapiteni Anthony Mualushayi yagize ati “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zakurikiranye abaterabwoba ba ADF-MTM mu nkengero z’umugezi wa Sefu, aho twabonye batanu muri aba jihadiste bitanze.”
Yakomeje agira ati “Kandi muri ADF yitanze harimo Sheikh witwa Ramazani Idris Mpanda akaba Imamu wumusigiti mumujyi wa Kalemie. Rero, birerekana rwose ko abaterabwoba ba ADF-MTM barimo kwinjiza mu gisirikare aho kuba mu nshingano zacu gusa.”
Uretse uyu Sheik Ramazani Idris Mpanda, muri aba bishyikirije FARDC harmo n’abagore batatu n’umwangavu umwe
Kapiteni Anthony Mualushayi yakomeje agira ati “Rero tubikesha ibikorwa twakoze ku butaka ko aba jihadiste bitwaje intwaro bahisemo kujya gusa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”
Kugeza ubu, nk’uko Kapiteni Mwalushayi abitangaza ngo inyeshyamba zishyize mu maboko zirimo guhatwa ibibazo n’inzego z’ubutasi.
Ati “Kandi twizera ko mu bihe biri imbere tuzaba dufite andi makuru yadufasha gukora ibikorwa byo guhashya uyu mutwe.”
RWANDATRIBUNE.COM