Urugamba ingabo za Congo FARDC zifatanije n’inyeshyamba za RUD Urunana , FDLR na za Mai Mai zombi ,rukomeje gukomera ,abagera kuri 7 mubarwanyi ba Rud urunana bahaguye abandi barakomereka bikabije.
Ibi byabaye mugico batezwe n’inyeshyamba za M23 ubwo bari mumuhanda berekeza muri Bunagana, hamwe n’ingabo za Leta FARDC.
Ikigitero cyahitanye izi nyeshyamba cyagabwe k’umuyobozi w’urugamba Jen. Major Chirumwami Peter aho yari ari kumwe n’ingabo ze zivanze n’inyeshyamba bari gukorana, icyakora abarwanyi ba RUD Urunana bo ntibyabahiriye kuko ba 7muribo bahasize ubuzima naho FARDC yo ntiyari yatangaza umubare w’ababa baguye muri iki gitero.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’ingabo muri Sokora ya 2 Ltn COL NJIKE Kayiko kuri Telephone , ariko ntiyabashije kutwitaba kugeza dusoye iyi nkuru. Ntawundi mutwe watangaje umubare w’abarwanyi bawo baguye muri iki gitero.
Ibi byateye Jenerari Majoro Chirumwami kwitabaza indege za MONUSCO ngo arebe ko yakiza amagaraye. Mugihe bamwe mubasirikare be biyambuye imyambaro imbunda bazishyira hasi n’ibifaru babita kumuhanda barihungira.
Umuhoza Yves