Abarwanyi umunani, barimo n’abatarageza imyaka y’ubukure ba CNRD n’intwaro z’intambara zabo eshatu zo mu bwoko bwa Karacinikovu bishyikirije ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Republika ya kidemokarasi ya Congo Monusco,baze ya Sange kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020.
Aba bavuga ko baje baturutse mu misozi yo giturage cya Njoleka,ni mu birometero 13 uvuye mu mugi wa Sange,bavuga ko muri iyo misozi basizeyo abandi babarirwa muri 200 ndetse ko ariho CNRD ifite ibirindiro.
Benshi muri abo barwanyi ba CNRD bitanze ni abana bato bavukiye mu mashyamba ya Congo,bavuga ko kuba abanyarwanda babyumva babibarirwa n’ababyeyi babo ko bafite agahinda ko kuba batarukandagiramo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Sange umwe mu barwanyi witwa Elie Niyibizi w’imyaka 22 yagize ati: Navukiye Masisi,ninaho ababyeyi banjye bapfiriye,bambwiye ko turi impunzi z’abanyarwanda,ko twaje mu 1994,numva nifuje kubona uko mu Rwanda hasa.
Niyibizi akomeza vuga ko ikimuteye kwitandukanya na CNRD ari ubuzima bubi babagamo,aho bari batunzwe no kwiba ndetse rimwe bakabibura n’ibitero bya FARDC bidasiba,ku buryo ntakugoheka ikindi nuko,uyu murwanyi kandi yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwa Gen Wilson Irategeka n’abandi ba ofisiye bakuru uyu mutwe usa naho wamaze gusenyuka.
Yakomeje agira ati: “Twamaraga iminsi myinshi tutariye.twahoraga mu mirwano,duhunga tuva hamwe tujya ahandi ubudatuza,bigatuma duhorana umunaniro udashira kandi nta n’icyizere cy’uko ubwo buzima hari igihe buzarangirira,na bagenzi banjye,turumva ko igihe kigeze kugira ngo tujye kuruhukira iwacu i Rwanda kandi twakiriwe na MONUSCO,kandi ndashishikariza abo twasize mu mashyamba bihishahisha kwitanga,aha hari umutuzo nta kibazo.
Aba bahoze ari abarwanyi ba CNRD Ubwiyungebabarizwa muri FLN bavuga ko umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda wafashwe bugwate n’abarwanyi ba CNRD,Ibitero by’ingabo za Congo FARDC byabirukanye mu bibaya bya Kilehe mu majyaruguru ya Bukavu mbere y’uko bahunga berekeza Lemera na Sange muri Uvira,aba bavuga ko bafatanyaga n’imitwe ya Mai Mai Kijangala.
CNRD UBWIYUNGE yashinzwe na Gen Wilson Irategeka,ubwo hari mu mwaka wa 2016,uyu mutwe ukaba wari ugizwe n’abarwanyi ba FDLR babarizwaga mu gice cya Kivu y’amajyepfo gikuriwe na Gen.Habimana Hamada,ibi bikaba byaratewe n’ukutunvikana kwabaye hagati ya Gen.Byiringiro Victor Perezida wa FDLR na Gen Wilson Irategeka wari Umunyamabanga mukuru wa FDLR,impande zombie zikaba zarashinjanyaga gutinza urugamba CNRD UBWIYUNGE ikaba yaraje kwinjira mpumuzamashyaka MRCD UBUMWE yashinzwe na Paul Rusesabagina.
MWIZERWA Ally