Uyu munsi kuwa 30 Nzeri abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR basaga 20 bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare mu mujyi wa Goma nyuma y’imyaka 4 batawe muri yombi n’igisirikare cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo FARDC,urubanza rwab’abarwanyi rukaba rwaburanishirijwe mu ruhame muri nzu mberabyombi ya Katederali ya Goma.
Bose hamwe bararegwa ubufatanya cyaha k’ubwicanyi bwakorewe abaturage mu duce twa Miriki, Bulewusa na Lubero.
Barashinjwa kandi ibyaha byo kujya mu mitwe yitwaje intwaro bagamije guhungabanya umutekano w’abaturage, ibyaha by’intambara, gutwika no kwangiza imitungo y’abaturage.
Umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Goma yadutangarijeko mu bagejejwe imbere y’urukiko harimo Lt.Col Nizeyimana Kizito Evariste akaba ari nawe wari uyoboye iri tsinda ry’abarwanyi ba FDLR ubwo bakoraga ubwo bwicanyi mu bihe bitandukanye hagati y’itari ya 7 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2016 mu duce twa Makiri, Bulewusa, Lubelo mu majyaruguru yegereye Teritwari ya walikale.
Mw’ijoro ryo kuwa 7 Mata 2016 ngo nibwo bano barwanyi ba FDLR bayobowe na Komanda Nizeyimana Kizito bateye abaturage mu gace ka Miliki maze bica abaturage basaga 16 naho abandi 9 bakomereka ku bikabije.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa kuwa 7 Gashyantare 2016 nabwo bateye abaturage mugace ka Lubero bagamije kubambura utwabo maze nabwo bicamo abaturage basaga 25 abandi 7 barakomereka .
Uyu munsi kuwa 30 Nzeri nibwo bagejejwe imbere y’urukiko nyuma y’imyaka 4 batawe muri yombi aho bari bafungiye muri Gereza ya Munzenze .
Umutwe wa FDLR wakunze gushirwa mu majwi kuba kwisonga ry’abahungabanya umutekano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, aho wica abaturage , kubasoresha ku gahato no kubambura utwabo .
Ikibazo cy’Abanyekongo gikomeje kuba agatereranzamba aho mu minsi isize abaturage bo mu gace kegereye Pariki ya Virunga nabwo basabye inzego zishinzwe umutekano kubatabara Kuko batakibasha guhinga imirima yabo bitewe n’uko abarwanyi ba FDLR babasaba amafaranga kugirango babashe kujya guhinga imirima yabo.
Hategekimana Claude