Intore Entertainment sosiyete itegura ibitaramo n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’imyidagaduro, yahumurije abakekaga ko igitaramo cya Koffi Olomide cyashoboraga guhagarikwa bitewe n’abakomeje gusaba ko uyu muhanzi ataririmbira mu Rwanda bitewe n’ibyaha akurikiranyweho mu butabera.
Kuva byakwemezwa ko Koffi Olomide azataramira mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2021, ku mbuga nkoranyambaga hahise haduka itsinda ry’abantu bahamya ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore, basaba ko iki gitaramo cyasubikwa.
Aba babisabaga bavuga ko uyu muhanzi atakwemerewe gutaramira mu Rwanda mu gihe akurikiranweho ibyaha byo guhohotera abagore no gufata ku ngufu abakiri bato.
Icyakora ku rundi ruhande hari irindi tsinda ry’abifuza ko ataramira mu Rwanda, aba bakabishingira ku kuba ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho bitaramuhama ngo icyemezo cy’urukiko kigirwe itegeko.
Ibi binashimangirwa n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono, aho mu ngingo ya 11 bavuga ko umuntu wese utarahamwa n’ibyaha mu rubanza yaburanyemo hubahirijwe uburenganzira bw’uregwa aba akiri umwere.
Nubwo impaka zari nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, Intore Entertainment batumiye Koffi Olomide bari bataravuga kuri iki kibazo.
Icyakora babinyujije mu itangazo basohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, bamaze impungenge abatekerezaga ko iki gitaramo gishobora gusubikwa.
Muri iyi baruwa bavuze ko bakurikiye impaka zagiye zigibwa ku gitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide. Bityo bibutsa buri wese ko nka sosiyete y’imyidagaduro nta bubasha bafite bwo guhamya umuntu ibyaha, bavuga ko bizeye ko hari inzego bireba mu buryo bw’amategeko.
Icyakora ku rundi ruhande bavuga ko bumva cyane uburenganzira bw’abashinja Koffi Olomide ibyaha gusa bahamya ko ari nako bumva abifuza ko uyu muhanzi yaririmbira mu Rwanda.
Bati “Twubaha ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na Koffi Olomide ariko kandi tunubaha ibihumbi by’abafana bifuza kwitabira iki gitaramo. Kandi tubijeje kuzabagezaho igitaramo cyiza tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.”
Intore Entertainment mu minsi ishize yari yahamije ko King James, Yvan Buravan na Chris Hat ari bo bahanzi batoranyijwe kuzaririmbana na Koffi Olomide.
Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.
Muyobozi Jérôme