Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo, 2020 abantu basaga 1800, bagizwe n’abagore n’abana b’imiryango y’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’U Rwanda, bashubijwe mu buzima busanzwe.
Aba bantu bashubijwe iwabo nyuma y’umwaka bahabwa amahugurwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu.
Leta yatangaje ko bazakomeza kwitabwaho aho basubiye iwabo ku ivuko, abagore barenga 400 n’abana basaga 1400 nibo bashoje ikiciro cy’amahugurwa aba yaragenwe na komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba zirwanya leta y’u Rwanda n’imiryango yabo.
Aba bose bamaze imyaka 26 baba mu mashyamba ya Congo, ariko ntibatahutse ku bushake ahubwo ni nyuma yo kugabwaho ibitero mu mashyamba mu burasirazuba bwa Congo, abagore n’abana bajyanwa i Nyarushishi.
Muri abo bose bashoje amahugurwa kandi harimo 64 bafite ubwenegihugu bwa Congo ndetse n’abana 11 badafite inkomoko
Abafite ubwenegihugu bwa Congo harimo abashakanye n’abanyarwanda, komisiyo ikaba yatangaje ko izavugana na Congo ku baba bashaka gusubira iwabo.
Bose bamaze imyaka 26 baba mu mashyamba ya Congo, ariko ntibatahutse ku bushake ahubwo ni nyuma yo kugabwaho ibitero mu mashyamba mu burasirazuba bwa Congo,n’ingabo za Congo FARDC aho zafatiye mu mirwano abarwanyi benshi ba FLN bakazanwa iMutobo,naho abagore n’abana bajyanwa i Nyarushishi,muri iyi mirwano kandi uwari ukuriye CNRD UBWIYUNGE/FLN Lt.Gen Wilson Irategeka yarishwe hamwe n’abandi ba Ofisiye bakuru bari bagize Etamajoro ya FLN .
Icyurwa ry’abahoze mu mutwe wa CNRD/FLN yari yarinjiye mu mpuzamashyaka MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina.urupfu rwa Gen Wilson Irategeka,,ifatwa ry’abari abavugizi aribo Nsabimana Callixte Sankara na Capt Nsengimana Herman,ryasize akadomo ku isenyuka rya FLN hamwe n’impuzamshyaka MRCD UBUMWE.
Abagabo bajyanywe mu kigo cya Mutobo bo ngo bakazasezererwa mu minsi iri imbere, gusa komisiyo yavuze ko abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagomba kubisubiza kuko bazashyikrizwa ubucamanza.
Norbert Nyuzahayo