Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutoroka kw’imfungwa cyangwa umugororwa. Ni ibyaha bifitanye isano no gushaka gutoroka kwa Col Tom Byabagamba.
Ku wa 9 Mata, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kigiye kongera kugeza Col Tom Byabagamba mu nkiko za gisirikare kubera ibindi byaha yakoreye muri gereza aho afungiye.
Col Tom Byabagamba azaba akurikiranyweho ibyaha birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.
Abari mu mugambi wo gushaka kumufasha gutoroka gereza nabo bamaze gutabwa muri yombi nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko dosiye ya Museminali John na Mugisha batawe muri yombi tariki 15 Mata na Mukimbiri Emmanuel wafashwe ku wa 17 Mata, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ati “Bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutoroka kw’imfungwa cyangwa umugororwa”.
Igisirikare cy’u Rwanda cyari giherutse gutangaza ko Col Byabagamba agiye gukurikiranwaho “Ibikorwa bigize icyaha yakoze kandi n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza.’’
Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014. Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 21, anamburwa amapeti ya gisirikare.
Nyuma yo kutanyurwa n’iki gihano yajuririye Urukiko rw’Ubujurire rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Umucamanza yatangaje iki gifungo nyuma yo gusanga Byabagamba ahamwa n’ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Umucamanza yavuze ko iki cyaha cyasuzumwe hashingiwe ku mashusho yagaragaye, ubwo we ubwe [Byabagamba] atigeze aterera isaluti ibendera ry’igihugu ryazamurwaga, mu gihe nk’umusirikare yari abitegetswe.
Mu bindi byaha yahamijwe harimo icyo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Ndacyayisenga Jerome