Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bategerejwe mu Rwanda, aho bagiye kuhaza nyuma y’iminsi micye iki Gihugu kigenderewe n’Umunyamabanga wa Leta y’iki Gihugu.
Izi ntumwa za rubanda zigiye kugenderera u Rwanda mu ruzinduko zirimo muri Afurika aho zananyuze muri Kenya zihura na bamwe mu banyapolitiki bo muri iki Gihugu.
Aba bagize Inteko ya USA, bahuye na William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya ndetse na Raila Odinga bari bahanganye ubu udakozwa ibyo kuba yaratsinzwe.
Aba banyapolitiki bo muri America banahuye na Perezida Uhuru Kenyatta uri gusoza manda ze, bategerejwe no kugera mu Rwanda aho bateganya kuzaganira n’abayobozi banyuranye mu biganiro bizagaruka ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.
Inteko Ishinga Amategeko ya USA, yakunze kwinjira mu rugamba rwo kotsa igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina.
Izi ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya USA zigiye kugenderera u Rwanda nyuma y’iminsi micye rwakiriye Umunyamabanga wa Leta y’iki Gihugu, Antony Blinken wagiriye urunzinduko mu Rwanda mu cyumweru gishize wanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cya Paul Rusesabagina.
RWANDATRIBUNE.COM