Abanye Congo bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, banenze bikomeye Christophe Mboso Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya DR Congo kubera urugendo bamwe mu badepite bo muri DR Congo baheruka gukorera mu gihugu cya Uganda.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 3 Kamena 2023, Abadepite bagera ku munani bahagarariye uduce Bunia, Bunia, Aru, Mahagi, Irumu et Mambasa twagizweho ingaruka n’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, bageze muri Uganda aho bagiranye ibiganiro birambuye na Perezida Yoweri Museveni.
Nyuma y’ibi biganiro,Perezida Museveni Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati:’’ Ibiganiro byacu byibanze mu kunoza Ubufatanye mu by’ubucuruzi, Umutekano n’umubano muri Diporomasi hagati y’Ibihugu byombi.”
Aba badepite nabo, batangaje ko baje gushimira Uganda kubera uruhare rwa UPDF mu kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri DRC by’umwihariko mu duce twari twarayogojwe n’ Inyeshyamba za ADF “.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo, byabyutse byandika ko mu bushakashatsi byakoze ubwo byaganiraga n’Abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru no mu mujyi w Kinshasa , benshi batashimishijwe no kubona Christophe Mboso Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya DR Congo ,yemera ko Abadepite b’iguhugu cyabo (DRC), berekeza muri Uganda kubonana na Perezida Museveni bafata nk’umugambanyi.
Ibi binyamakuru, bivuga ko Aba banye Congo bazi neza uruhare rwa Perezida Museveni n’igihugu cye cya Uganda ,mu guhungabanya umutekano wa DR Congo ndetse benshi mu Bayobozi n’Abarwanyi ba M23 bongeye gushoza intambara kuri DR Congo , ngo bari barahungiye muri Uganda aba ari naho bongera gutera baturutse.
Bakomeza bavuga ko Uganda , isanzwe ari inshuti y’akadasohoka y ‘u Rwanda ndetse ko ibi bihugu byombi, byakunze gufatanya gutera no gusahura DR Congo .
Ati:’’ Nta Munye Congo utazi uruhare rwa Perezida Museveni afatanyije n’u Rwanda mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Birazwi kandi ko Abayobozi n’Abarwanyi benshi ba M23 bahungiye mu 2013muri Uganda mu mwaka 2013 kandi ni naho bongeye gutera baturutse. Uganda kandi isanzwe ari inshuti magara y’u Rwanda ndetse bakunze gufatanya gutera no gusahura DR Congo.”
Aba banye congo, bavuga ko n’ubwo Uganda yakomeje kwigira nyoni nyinshi, ari umwe mu baterankunga bakomeye ba M23 ndetseko abasirikre bayo bahorejwe mu butumwa bw’Umuryango wa EAC ,bari mu bambere bakorana bya hafi na M23 muri teritwari ya Rutshuru.
Ati:” Usibye Ubugambanyi, ntabwo twumva impamvu Christophe Mboso yemera ko Abadepite ba DR Congo, bajya guhura n’Abategetsi bo mu gihugu cy’umwanzi kigambanira DR Congo.”
Perezida Museveni aheruka gusaba Guverinoma ya DR Congo kwemera kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro kugirngo ino ntambara ibashe kurangira.
Ni ibintu Guverinoma ya DR Congo idakozwa ndetse byamukururiye Abanzi benshi muri DR Congo, bavuga ko asanzwe ari umuterankunga ukomeye wa M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com