Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko umukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru bo mu nzego zishinzwe umutekano, bigira hamwe akamaro kazoo mugushyika ku ntego igihugu cyihaye.
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, harebwa ku kamaro kazo mu kugera ku ntego zitandukanye igihugu cyiyemeje.
Ibi biganiro byayobowe na Perezida wa Repubulika, byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu RDF, Polisi y’u Rwanda RNP n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano NISS, nk’uko ubu butumwa bwabitangaje.
Ntabwo hatangajwe by’umwihariko ingingo z’ingenzi zaganiriwe ho, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.
Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by’umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta, FARDC.
Raporo z’umuryango w’Abibumbye zagiye zigaragaza ko mu guhangana n’imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba ufite n‘intego zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iyi minsi abashinzwe umutekano muri Afurika bai bari mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye I Nyakinama.
Abashinzwe umutekano bagiranye inama n’umukuru w’igihugu