Gouverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abikorera bo muri iyi ntara ko mu rwego rwo korohereza abaturage bakunda kwambuka imipaka bajya kuzana ibicuruzwa mu bubiko bwateganyijwe cyane cyane Ku isoko mpuzamipaka rya Cyanika bakajya barangurira hafi kandi batanahenzwe.
Ibi guverineri yabivugiye mu nama yahuje ubuyobozi bw’abikorera Ku rwego rw’igihugu ndetse n’abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru nyuma yo gusura isoko mpuzamipaka bigaragara ko ridafite ibicuruzwa kubera ko mu bubiko ntabicuruzwa birimo,bigatuma abaturage bambuka bajya kubishaka I Gisoro mu gihugu cya Uganda mbere y’uko baburirwa kutajyayo kubera umutekano wabo utari wizewe ubwo bamwe mu banyarwanda batangazaga ihohoterwa bakorerwa iyo bagiye muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF Ku rwego rw’igihugu Robert Bapfakurera yavuze ko igihe U Rwanda rwahahiye hanze gihagije ko nabo bagiye kwishyira hamwe mu kubyaza umusaruro ububiko bw’amasoko ari ku mipaka.
Yagize ati: “Igihe ni iki kugirango abaturage bacu batazongera guhungwabanywa n’uko ibihugu bibanye,Iyo bishyize hamwe igihugu kiraborohereza byanze bikunze kubijyanye n’imisoro noneho bakabicuruza ku babiranguye mu Rwanda nk’ababiguriye ku masoko mpuzamahanga nka Dubai no mu Bushinwa.”
Abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga icyari cyarabuze ngo ibi bigerweho ko ari uburyo bwo kubahuriza hamwe no kumenya ibyo abaturage baturiye imipaka bakeneye kurusha ibindi.
Umuyobozi w’ungirije w’ihuriro ry’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru Jean Habiyambere n’abo basangiye umwuga w’ubucuruzi bemeza ko bagiye kwesa uwo muhigo vuba bakegereza abaturage ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya kuko ni byo bituma abaturage bambuka ari benshi noneho n’abo hakurya y’imipaka y’u Rwanda nabo bakazajya bahahira mu Rwanda kuko nabo usanga bakora ibirometero byinshi berekeza mu murwa wabo bityo bagasanga nabo bizabafasha mu kwambuka baza mu Rwanda.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batuye mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda bavuga ko muri iki gihe batabona aho bahahira ku buryo bworoshye kuko bibasaba gukora ingendo ndende nyuma y’ihohoterwa bagiye bakorerwa bagiye guhahira yo. Bavuga ko mu gihe umupaka wa Cyanika waba ubyajwe umusaruro bakegerezwa ibyo bajyaga guhaha muri icyo gihugu cy’igituranyi byabavuna amaguru.
N’ubwo aba bikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bagera ku 1500 batatangaje igihe ntarengwa cyo kuba batangiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ngo bumva mu gihe cy’umwaka umwe bazaba batangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
MANZI Solange