Mu gihe hari hakomeje kugaraga bamwe mu bakoresha ibiganiro abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga bagamije kubakoresha ,abahagarariye abafite ubumuga bavuga ko bitabaje inzego z’irimo n’iz’ubutabera, kugira ngo zikurikirane ikibazo cy’abashukisha abafite ubumuga amafaranga cyangwa ibisindisha, bagamije kubacuruza ku mbuga nkoranyambaga kuko bibangamira uburenganzira bwabo.
Iki ikibazo kigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse n’izindi, aho usanga abafite ubumuga butandukanye burimo n’ubwo mu mutwe bashukishwa inzoga, amafaranga cyangwa ibiribwa, noneho ababibahaye bakabafotora kugira ngo babikwirakwize ku mbuga nkoranyambaga bagamije inyungu zabo, aribyo ababahagarariye bavuga ko ari ukutubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Abafite ubumuga n’abandi baturage mu ngeri zitandukanye bavuga ko bidakwiye guhungabanya uburenganzira bw’abafite ubu muga.
Muyobozi Jean, utuye mu murenge wa Jabana , avuga ko ikibazo ari uko baha umuntu ibiyobyabwenge agakora ibitamurimo, akishakamo izindi mbaraga atari afite cyangwa ngo bakamutegeka ibyo avuga kubera ibyo yahawe. Inzego zihagarariye abafite ubumuga zishimangira ko ntawe ukwiye kwihanganirwa mu gihe yakoze ibinyuranije n’amategeko, arengera abafite ubumuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abafite umubuga mu Rwanda, Nsengiyumva Jean Damscene avuga ko iki kibazo cy’abakoresha amashusho y’abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga baharabika ndetse bakanabagaragaza mu ishusho mbi, kimaze gufata indi ntera. ko bitabaje inzego zitandukanye z’irimo n’iz’ubutabera ngo zibikurikirane.
Akomeza Avuga ko Umuntu ufite ubumuga aba igikoresho cyo gushaka inyungu kandi ngo bikarenga no ku mategeko bagenderaho ari itegeko nshinga, itegeko rirengera abafite ubumuga, n’amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga no gukoreshwa ibiganiro bituma bwaburenganzira bwe butagaragara.
Itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange mu Rwanda ryo mu 2007, ingingo ya gatatu iteganya ko umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa ndetse no guhabwa agaciro gakwiye ikiremwamuntu.
Ingingo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.
Ingingo 163 y’itegeko Nshinga ryo mu 2018 iteganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 13 igaragaza neza ko umuntu ari umunyagitinyiro, indahungabanywa kandi Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imibereho y’ingo ryo mu 2012, ryagaragazaga ko mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga ibihumbi 4460.
Nkundiye Eric Bertrand