Mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, hakomeje kuvugwa ihangana rikomeye hagati y’abari m’Ubuyobozi bukuru bwawo.
Kuri ubu,abari k’uruhande rushyigikiye Lt Gen Hamada, bavuga ko Gen Hakizimana Antoine Jeva wahoze ashinzwe operasiyo za gisirikare muri FLN ,yihaye umwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo za CNRD/FLN k’ungufu.
Chantal Mutega uvuga ko acyiri umuvugizi wa CNRD/FLN ari hamwe n’uwitwa HATEGEKIMANA Felicien bari k’uruhande rwa Lt General Hamada, bavuga ko Gen Jeva yanze ko haba amatora nk’uko biteganywa na Status ya CNRD/FLN , arangije ajya kwihererana agatsiko k’abitwa “Inararibonye za CNRDF/FLN” ziherereye Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo kuwa 22 Nzeri 2022 , batangaza ko bakuyeho Ubuyobozi bwa Lt Gen Hamada.
Bongera ho ko ibyo bihabanye n’amategeko agenga umutwe wa CNRD/FLN n’intego wiyemeje, bityo ko icyo Gen Jeva n’agatsiko ke bakoze ,ari nko gushimuta CNRD/FLN bakigira Abayobozi bayo ku gahato kandi batabyemerewe.
Aba, bemeza ko n’ubwo Gen Jeva yihaye Ubuyobozi bw’ingabo za FLN , Ubuyobozi bwemewe bw’uyu Mutwe bukiri mu maboko ya Lt Gen Hamada .
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ,Gen Jeva yari yatangaje ko ariwe Mugaba mukuru w’ingabo za FLN kuko Lt Gen Hamada yakuweho ikizere n’akanama k’Inararibonye za CNRD/FLN .
Yongeyeho ko Lt Gen Hamada , yari asigaye afata ibyemezo birimo no kwirukana abayobozi atabanje kubimenyesha bagenzi kandi bihabanye n’amategeko agenga umutwe wa CNRD/FLN.
Ngo yakomeje kandi kwirengagiza no kwanga gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu byari by’ugarije CNRD/FLN kandi ariwe wari ubifitiye ubushobozi.
Gen Jeva yanzura avuga ko ariyo mpamvu Ubuyobo bwa Lt Gen Hamada, bwakuweho bugasimbuzwa ubundi kugirango babashe gusubiza ibintu m’uburyo.
NIBURASE BURI RUHANDE RUFITE INGABO N’AMASASU!? KUBURYO BAVA MU MAGAMBO UBUNDI BAGAHANGANA BYERUYE ? IBY’ABARWANYA URWANDA HOSE BIRAGENDA BIBA NK’IBYAWAMUNARA W’I BABERI .