Abashyigiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bise Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso umugambanyi nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru gishize.
Perezida Denis Sassou N’Guesso, yageze mu Rwanda kuwa 22 Nyakanga 2023 mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame, aho bagiranye ibiganiro ndetse basinyana amaserano y’Ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Sosiyete Sivile n’Abanyapolitiki bashyigikiye Ubutetetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bavuze ko Perezida Denis Sassou N’Guesso ,asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23.
Ku mbuga nkoranyambaga n’Ibinyamakuru bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo,hazindutse hacicikana amakuru, avuga ko icyari kizanye Perezida Deniss Sassou N’Guesso i Kigali ,ari ukugambana n’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no gutera inkunga Umutwe wa M23.
Ati:” DRC igomba kumenya neza no kwitondera ubugambanyi Perezida Denis Sassou N’Guesso yagiye gukorera i Kigali. Asanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’ u Rwanda n’inshuti yakadasohoka ya Perezida Paul Kagame. Nta kindi rero cyari kimujyanye i Kigali usibye ubugambanyi bushingiye ku gushyigikira M23 .”
Congo Brazaville n’u Rwanda, bisanzwe bifitanye umubano mwiza, gusa muri iyi minsi, Guverinoma ya DRC ntabwo igishimishwa no kubona igihugu icyaricyo cyose, kigirana imigenderanire myiza n’u Rwanda, bitewe n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.
DRC ,ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 , mu gihe u Rwanda rushinja iki gihugu, gukorana no gutera Inkunga umutwe wa FDLR washinzwe n’Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umjutekano.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com