Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine yatangaje ko umwe mu basirikare barinda Perezida wa Ukraine yarashe bagenzi be yicamo batanu, akomeretsa abandi batanu ahita acika.
Uriya musirikare yishe bagenzi be akoresheje imbunda ya AK 47 .
Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine ivuga ko uriya musirikare afite imyaka 21 y’amavuko. Yabishe abasanze mu ruganda rwa Ukraine rukorerwamo ibisasa biremereye ruri ahitwa Ioujmach de Dnipro rwagati mu gihugu.
Ubu bwicanyi bubaye mu gihe umubano wa Ukraine n’u Burusiya utifashe neza.
Ntiwifashe neza k’uburyo isi ifite impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose intambara ishobora kurota.
Umuyobozi mukuru w’abasirikare barinda Perezida wa Ukraine yageze ahabereye buriya bwicanyi, kandi hatangijwe ibikorwa byo gushakisha uriya musirikare ngo ashyikirizwe ubutabera.
Le Parien yanditse ko uwarashe bagenzi be yabikoze amaze gufata imbunda ye kugira ngo ajye ku burinzi. Ntiharamenyekana icyabimuteye.
Itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rivuga ko atari ubwa mbere ubwicanyi nka buriya buba muri Ukraine, akenshi bigaterwa n’ikinyabupfura gike mu basirikare hagati yabo.
Bamwe bahitamo kurasa bagenzi babo, abandi bakiyahura kuko baba banga gukomeza gufatwa nabi n’abayobozi babo.
UWINEZA Adeline