SANDF mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare bapfuye n’abakomeretse bazize “igisasu cyatewe mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’i Goma”. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024. SANDF yavuze ko abasirikare bakomeretse bahise bajyanwa igitaraganya mu bitaro byo mu mujyi wa Goma kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Iki gisirikare nticyigeze gitangaza uwacyiciye abasirikare, gusa cyavuze ko iperereza ryimbitse rigikomeje kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rwabo.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bitatu byo mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Epfo (SADC) byohereje muri RDC ingabo zo gufasha FARDC za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni bwo bwa mbere Afurika y’Epfo yemeje ko yatakarije abasirikare muri iriya ntambara.