Bamwe mu basirikare ba Algeria, batawe muri yombi barafungwa bashinjwa k’uba baragaragaje kwishimira insinzi y’ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Arijeriya ,mu mukino wo muri 1/4 wayihuje na Portugal mu gikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cya Katari.
Ni abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe w’igisirikare cya Aligeriya bashinjwa gukwirakwiza amashusho ya video babinyujije ku rubuga ruzwi nka “ Tik Tok”
Babinyujije kuri uru rubuga ,aba basirikare bifashe amashusho bari kwishimira insinzi y’ikipe y’umupira w’amaguru y’Igihugu cya Maroc, nyuma yo gusezerera ikipe ya Portugal iyitsinze igitego kimwe k’ubusa, barangije bakwirakwiza ayo mashusho ku mbuga nkoranya mbaga.
Ibi ,byatumye bahita batabwa muri yombi barafungwa, nyuma yaho muri Alijeriya hari hamaze iminsi hasohotse amabwiriza yo kutagira amarangamutima ayari yose ,agaragaza kwishimira insinzi y’ikipe y’umupira w’Amaguru ya Maroc ,mu gikombe cy’Isi kiri kubera mu Gihugu cya Katari.
Alijeriya na Maroc ,bisanzwe ari ibihugu bifitanye amakimbirane ndetse umwuka w’intambara ukaba warakunze gututumba hagati y’ibihugu byombi, bapfa ikibazo cy’imipaka ibi bihugu bihuriye ho mu gace k’Ubutayu bwa Sahara y’Uburengerazuba.
Kuwa 27 Kanama 1994, Igihugu cya Alijeriya cyafunze imipaka yayo igihuza na Maroc, biturutse ku gitero cy’iterabwoba cyabereye kuri hoteli ya”Marrakech’’ yo muri Alijeriya kuwa 24 Kanama 1994, aho iki gihugu cyashinje Maroc kuba ariyo yagiteguye .
Aya makimbirane y’imipaka ,yakomeje guteza umwuka mubi hagti y’ibihugu byombi bigera naho Alegeriya ifunga ikirere cyayo ku ndege za Maroc.
Kugeza ubu, ibihgu byombi bikomeje kurebana ayingwe aho impande zombi zikunze guterana amagambo ndetse rimwe na rimwe zigashaka gukozanyaho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com