Muri Uganda mu gace ka Kitooha haravugwa umusirikare warwanye na mugenzi we bapfa umugore, umwe akarasa mugenzi we akamwica.
Uyu musirikare uvugwaho kwica mugenzi we babanje kurwana bapfuye umugore, yahise atoroka, ubu akaba ari guhigishwa uruhindu.
Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umusirikare witwa Pte Pte James Omeri Kamarendi yarwanye na mugenzi we Pte Bwire Laurence nyuma y’amakimbirane bari bafitanye bapfa umukobwa bakoranaga aho barindaga mu rugo.
Aba basirikare bombi barindaga umugore usanzwe ari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace ka Kitooha, aho n’uyu mugore bapfuye yakoraga akazi ko mu rugo.
Igipolisi cya Uganda mu gace ka Rwizi cyahise gitangira gushakisha uyu musirikare ukekwaho kwica mugenzi we, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.
RWANDATRIBUNE.COM