Ubutegetsi bwa Gen Abdourahmane Tchiani, bwihimuye ku gihugu cy’u Bufaransa, aho bwahise buhagarika umutungo kamere wavaga muri Niger ujya mu gihugu cy’ubufaransa. Ubu butegetsi bwafashe iki cyemezo nyuma y’uko igihugu cy’u Bufaransa gifashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yose cyahaga iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’ Afurika.
Ubwo butegetsi bushya bwa Tchiani, ku munsi w’ejo kuwa 30 Nyakanga 2023, bwahise buhagarika zahabu na Uranium byaturukaga muri Niger bijya mu Bufaransa, mu rwego rwo kubwihimuraho.
Igihugu cya Niger giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika, kiri mu bikungahaye ku Isi kuri Uranium, kuko kiza ku mwanya wa karindwi mu bifite nyinshi.
U Bufaransa ni bwo bwungukiraga cyane kuri Uranium ya Niger, aho bivugwa ko amashanyarazi u Bufaransa busanzwe bukoresha buyakomora kuri Uranium yo muri Niger.
Abanya-Niger ku rundi ruhande ntibumva buryo ki babayeho nk’abacakara, nyamara igihugu cyabo gikungahaye ku mutungo kamere.
Nko muri Niger hose abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 18%, ndetse abenshi mu batuye kiriya gihugu babayeho mu bukene bukabije.
Guverinoma ya perezida Emmanuel Macron, yahagaritse inkunga yahaga Niger, ishinja igisirikare cya Niger gukora Coup d’État yo gukura ku Butegetsi Perezida Mohamed Bazoum .Ni Coup d’etat yakozwe kuri uyu wa Gatanu w’i cyumweru gishize, yakuye k’ubutegetsi Perezida wari usanzwe akiyoboyora, ikozwe n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda, birangira uwari abakuriye ari uhise uba Perezida wa Niger.
Igihugu cy’u Bufaransa, kiri mu bihugu byarahiye ko bitazigera na rimwe byemera ubutegetsi busha bwa Niger buyobowe na Général Abdourahmane Tchiani.
Ubufasha bwahabwaga igihugu cya Niger harimo n’umutekano ndetse n’inkunga ijyanye n’amafaranga yafashaga iki gihugu kwiteza imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, mu itangazo yashize ahagaragara ryavuga ko buriya bufasha bwahise buhagarikwa, mbere yo gusaba abahiritse ubutegetsi kureka Perezida Bazoum agasubira mu nshingano zo kuyobora igihugu.
Ku Cyumweru ubwo i Niamey habaga imyigaragambyo yo gushyigikira ubutegetsi bushya, umwe mu bigaragambya yabwiye itangaza makuru rya CNN ko “bafite Uranium, diyama, zahabu n’ibikomoka kurunPetroli nyamara tubayeho nk’abacakara.”
Yakomeje agira ati: “Ntidushaka ko Abafaransa bakomeza kudufata bugwate, Kandi twifitiye ubutunzi Imana yaduhaye.” Ubutegetsi bwa Gen Abdourahmane Tchiani, uheruka guhirika perezida Mohamed Bazoum, yihimuye ku Bufaransa bwahagaritse inkunga bahaga iki gihgugu.
Uwineza Adeline