Bamwe mu baturage barivovotera gusorera ubutaka kandi ngo ntacyo bubinjiriza. Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, ubwo iki kigo n’umujyi wa Kigali babasabye abo bireba kwishyura imisoro bitarenze uku kwezi kugirango batazabaca ibihano.
Kuri uyu wa gatatu ikigo cy’imisoro n’amahoro kiri kumwe n’umujyi wa Kigali bakoranye inama n’abaturage, basaba abasoreshwa bo mu mujyi wa Kigali kwihutira kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa ndetse no ku nyungu z’ubukode bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2023 kugirango birinde ibihano. Uyu musoro umaze imyaka ine ushyizweho abaturage bakunze kugaragazako ubabangamiye
Aba ni bamwe mu baturage bavuganye n’ijwi ry’amerika bo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba aho bagize bati”Ndasorera ubutaka ntacyo bunyinjiriza, ndabusorera ugasanga amafaranga ntari kubonekamo , niba nta gihindutse ubwo Leta izakurikiza ibyo itegeko riteganya kuko ntakundi twabigenza”
Undi nawe ati ahubwo iyi misoro muzanayivaneho, ubundi ubutaka bw’umuntu kugiti cye abusorera ate cyane ko ntanicyo bwinjiza?
Abatuye mu mujyi wa Kigali bo basabye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ko cyakubahiriza inama umukuru w’igihugu aherutse gutanga zo kugabanya umusoro.
Ijambo ry’umukuru w’igihugu ryo kugabanya umusoro, abasoreshwa baryakiranye akanyamuneza bagaragaza ko gutanga umusoro bigoye cyane cyane ku bacuruzi bakiri hasi, dore ko ngo umusoro uba uri hejuru cyane y’inyungu umuntu aba yabonye, bakomeza basaba ko ibyo umukuru w’igihugu yavuze byashyirwa mu bukorwa.
Ku ruhande rw’igihugu rushinzwe kwakira imisoro n’amahoro Commissaire Erneste Karasira ushinzwe imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yumvikanishije ko inzego zibishinzwe zizabyigaho
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana RUBINGIZA Prudence yumvikanishije ko ikiganiro bagiranye n’abasoreshwa kibaha ibitekerezo cy’aho bakwerekeza impinduka z’iyi misoro ati “ikigambiriwe muri iyi gahunda turimo byari ukugirango twumve ibitekerezo by’abasoreshwa, ese barabihuza bate n’itegeko, imbogamizi zirimo ni izihe, twumve n’ibitekerezo byabo noneho tubyubakireho kugirango n’izo mpinduka zaba zikenewe zibe zakorwa.”
Yakomeje agira ati “ntabwo ari umujyi wa Kigali gusa ahubwo dufatanyije n’izindi nzego, mwabonye ko hari ubuyozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, hari n’abikorera n’ababahagarariye abandi , iyi gahunda kandi tuyitangije ku mujyi wa Kigali ariko turayikomereza no ku nzego z’imirenge.”
Kugeza ubu ibyasabwe n’umukuru w’igihugu ndetse n’abaturage ntibirakorwa kuko bigomba guca mu nzego z’amategeko, bishatse kuvuga ko Inteko Ishinga Amategeko ariyo yakwicara igahindura aya mategeko agenga ibyimisoro, mu gihe byaba byasabwe na guverinoma.
Mu ntangiriro z’iki cy’umweru nibwo Perezida Kagame yavuze ku kugabanya umusoro kuri rubanda mu gihe bari bari mu muhango wo kwakira Perezida mushya wa Sena Dr Francois Xavier Kalinda.
Uwineza Adeline