Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya P S Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, avuga ko iyo abantu batagihuje umurongo w’imitekerereze batagumya gukorana kuko kuba mu ishyaka bigendana no gukurikiza umurongo ishyaka rigenderaho bitaba ibyo akarivamo akagenda.
Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, depite Mukabunani Christine yagiranye na Rwanda Tribune.com kubyerekeranye na bamwe mubahoze muri iryo shyaka bakaza kurivamo abandi bakaryirukanwamo yavuze ko nibashaka kugaruka ubusabe bwabo buzashyikirizwa kongere y’igihugu bugasuzumwa.
Yagize ati”hari abo twashinganye ishyaka ariko baza guta umurongo w’ishyaka bamwe baragenda ,abandi barirukanwa,rero buriya ishyaka riba ari dynamique iyo abantu batekereza mu buryo butandukanye n’ubw’ishyaka ryemera baragenda, cyangwa bakirukanwa, iyo batakibasha gukurikiza umurongo ishyaka ryatangiranye ,niyo mpamvu abarivuyemo nabirukanwe babishatse kugaruka babisaba kongere y’igihugu y’ishyaka ikabisuzuma ,nka Maitre Ntaganda Bernard twashinganye ishyaka ariko aza guta umurongo abishatse kugaruka urwego bireba rwabisuzuma.”
Ishyaka PS imberakuri ryashinzwe mu mwaka wa 2009 rishinzwe na Maitre Ntaganda Bernard, Mukabunani Christine , Pasiteri Noel,Bakunzibake Alexis na Mwizerwa slyver mu mwaka wa 2010 ryaje gucikamo ibice bibiri kimwe cyari kiyobowe na Me Ntaganda Bernard ikindi kiyobowe na Mukabunani Christine ,ibyo bice bikaba byaraturutse ku kuba Me Ntaganda Bernard yaravugaga amagambo atandukira ugereranyije n’umurongo wa politike iryo shyaka ryari ryaratangiranye nkaho yavugaga ko amatora ari cash cyangwa cacth ahandi akavuga ngo Tura tugabane niwanga bimeneke ,aya magambo akaba yaratumye kongere y’ishyaka PS Imberakuri imwirukana maze igatora uwari visi peresidante we akaba ariwe uriyobora Mukabunani Christine.
Mukabunani Christine akaba avuga ko ishyaka PS Imberakuri ritacitsemo kabiri ahuko abarivuyemo cyangwa abirukanywe ari abataye umurongo ishyaka ryatangiranye.
Ishyaka P S Imberakuri ni rimwe mu mashyaka cumi na rimwe yemewe mu Rwanda kandi rikaba rifite imyanya ibiri mu nteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite.
Mucunguzi Obed
Rwanda Tribune.com