Kuri uyu mugoroba wo kuwa 8 Nzei 2023, mu ntara y’Iburengerazuba, inkuba yakubise abantu batatu barapfa. Muri abo, harimo umukobwa w’imyaka 16, wo mu Karere ka Nyamasheke n’abandi babiri mu Karere ka Rutsiro.
Kuri uwo munsi, mu Karere ka Nyamasheke inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 16 arapfa, ndetse yica n’amatungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu wa Gituruka, ndetse uwakubiswe n’inkuba abaturage bagerageje kumujyana kwa muganga ariko agahita apfa.
Mu Karere ka Rutsiro, inkuba yakubise abaturage babiri barapfa mu Murenge wa Manihira, mu kagari ka Muyira, mu mudugudu wa Mujebeshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, yatangaje ko abaturage babiri bakubiswe n’inkuba bapfuye undi arakomereka.
Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko mu gihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’Igihugu bizagira imvura nyinshi, ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.
MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi akoreshwe.
Isaba abaturage gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.
Abaturage basabwa kandi kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.
Abaturage basabwa kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.
UMUTESI Jessica