Mu nama yahuje abayobozi b’imitwe itavuga rumwe na Leta ya Congo kuri uyu wa 14 Mata, hafatiwe mo imyanzuro itandukanye irimo no kugenzura amakarita y’itora ari gutangwa muri iki gihugu.
Iyi nama yari yahuje abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga na Augustin Matata, ikaba yari iri kubera muri Haut-Katanga, aha niho aba bayobozi basabiye ko hagenzurwa neza ikihishe inyuma y’ibikorwa byo kwanda abazatora.
Aba bayobozi ba politiki bemeje ko iri genzura rizatanga igisubizo cyiza ku gihugu, bikazatuma amatora agenda neza kuburyo nyabwo bukenewe.
Ikigamijwe ngo ni ukumenya imibare nyayo igize agace runaka kari gutegurwa mo amatora, aho kugira ngo hazabarurwe imibare yabaringa.
Basabye kandi ko abayobozi b’inzego zishinzwe amatora CENI bashyirwaho mu buryo bwumvikanyweho, hakavugururwa amategeko agenga amatora kuburyo itegeko nshinga ryubahirizwa.
Aba bayobozi kandi bagaragaje ko bababajwe n’ubwicanyi buri gukorerwa muri Kivu y’amajyaruguru, muri Bandundu no mu burasirazuba bwa Kinshasa.
Mu mvugo imwe aba bayobozi bemeje ko bagomba gushyira imbaraga hamwe kugira ngo batsinde neza urugamba rwa Politiki batangiye.
Umuhoza Yves