Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi basabiye uhagarariye Komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Denis Kadima, gutabwa muri yombi bamushinja , kudasohora liste y’umubare w’Abantu bose bazatora nk’uko biteganywa n’itegeko shinga rya Repubulika ya Demokarsi ya Congo.
Ibi babisabye ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023.
Mu ba Kandida babisabye barimo Denis Mukwege, Martin Fayulu naTheodore Ngoy, aho bahamagariye prokirele(Procureur) Mukuru wa Repubulika guta muri yombi Denis Kadima, uhagarariye Komisiyo y’amatora(CENI) na Peter kazadi Minisitire w’umutekano w’imbere mu gihugu.
Minisitiri w’umutekano Peter Kazadi, bamushinja kudaha Abakandida b’iyamamariza k’umwanya wa Perezida w’igihugu, abapolisi, babafasha kubarindira umutekano mu gihe barimo kwiyamamaza.
Bariya ba kandida Dr Denis Mukwege, Martin Fayulu n’abagenzi be, ba hamije ko itegeko rigenga amatora muri Congo rivuga ko mbere y’uko kwiyamamaza bitangira habanza gusohoka liste y’abantu bose bazatora bavuga ko ibyo bifasha k’urwanya ubujura mu Matora.
Mu gihe kandi kwiyamamaza bitangiye bariya b’iyayamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu, icyo gihe buri mu kandida ahabwa abapolisi 25 bazamufasha k’umurindira u mutekano. Ibyo bariya ba kandida bavuga ko bitubahirijwe na gato.
Abo bakandida bavuga ko mu gihe Perezida Félix Tshisekedi, nawe yari kurindwa n’abapolisi muri iki gihe cy’Amatora ahubwo akomeje kurindwa n’ingabo z’igihugu.
Amatora nyirizina yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azaba kuwa 20 Ukuboza 2023.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com