Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege na Augustin Matata Abanyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, basabye umuryango w’abibumbye, gukemura ikibazo cya FDLR mu maguru mashya.
Ni ibikubiye mu itangazo aba bagabo bombi bahuriyeho, ryasohotse kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022.
Aba banyapolitiki, bavuga ko ONU yagakwiye kujyana kure y’imipaka ya DRC n’u Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR naho aba ADF bakajyanwa kure y’imipaka y’iki gihugu na Uganda.
Gusa, aba Banyapolitiki birinze kuvuga ku birebana no kwambura izi nyeshymba intwaro zigasubizwa mu bihugu zikomokamo, nk’uko bikubiye mumyanzuro ya Luanda na Nairobi mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Bakomeje basaba ONU, gucyura impunzi ziri imbere mu gihugu zahunze imirwano zikagaruka mu ngo zabo.
Ku rudi ruhande ariko ,nti bigeze bakomoza k’umpunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 20 mu nkambi z’impunzi ziri mu bihugu by’akarere k’Ibiyaga bigari birimo n’u Rwanda imwe mu mapmvu yatumye umutwe wa M23 wongera kubura imirwano.
Banasabye kandi Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, gufunga imipaka ihuza DRC n’u Rwanda bashinja guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no kuvogera ubusugire bw’igihugu cyabo, bongeraho ko Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi ,kagomba gufatira u Rwanda ibihano .
Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege na Augustin Matata , batangaje ibi mu gihe DRC ishinja u Rwanda gutera Inkunga Umutwe wa M23, u Rwanda narwo rugashinja iki gihugu gukorana no gutera inkunga Umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,ukaba unafite umugambi wo guhungabanya umutekanon w’u Rwanda.