M23 irashinja abarwanyi ba Wazalendo kurenge ku masezerano y’agahenge kasabwe n’umuryago mpuzamahanga
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa kane, abaturage 16 bahitanywe n’imirwano hagati ya M23 n’umutwe wa Wazalendo muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Umuyobozi wa teritwari ya Rutchuru Bwana Isaac Kibira, yabibwiyebRwandatribune ko abarwanyi ba Wazalendo, ubusanzwe ifatanya n’ingabo z’igihugu, bateye ibirindiro cya M23 biri ahitwa Gisharo abasivili barindwi babigwamo.
Bwana Isaac Kibira, yongeyeho ko mu yindi mirwano ahandi muri Rutshuru, imodoka yari itwaye abagenzi yatwitswe, ipfiramo abaturage icyenda, Ariko ntiyasobanuye uwatwitse uwo ari we niba ari M23 cyangwa Wazalendo.
Ibyo ari byo byose nta murwanyi n’umwe wo muri iyi mitwe yombi avuga ko yaba yishwe. Nta ruhare abapfuye bari bafite mu mirwano.
Iyi mirwano ibaye nyamara byitwa ko hari agahenge ko guhagarika kurwana kuva kw’itariki ya 4 y’uku kwezi,amakuru akomeje kugera kuri Rwandatribune n’uko uruhande rwa FARDC na SADEC bakomeje kwisuganya bategura ibitero bikomeye kuri M23.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune