Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri DRC, Matata Ponyo yahamagariye abaturage ba Congo, guhagurukana ibakwe bagatera ingabo za leta mu bitugu, ndetse bagasaba n’ubufasha hirya no hino mu nshuti zabo kugira ngo batsinde urugamba bahanganyemo na M23, ndetse bakisubiza ibice byigaruriwe nizo nyeshyamba.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 06 Ugushyingo, ubwo yavugaga ko ahora azirikana abaturage ba Bunagana na Rutshuru ndetse ko abahoza ku mutima. Uyu muyobozi w’ishyaka rya Politiki LGD (Leadership et Gouvernance pour le Développement) yasabye abaturage bose gukora ubukangurambaga kugira ngo intambara bahanganyemo n’u Rwanda irangire vuba.
Uyu mugabo yatangaje ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo atari ukwigomeka kw’inyeshyamba, ahubwo ari igitero gikomeye bagabweho n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.
Akomeza avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyakoze ibi kigamije kwigarurira agace k’igihugu cyabo kugira ngo babone uko biba amabuye y’agaciro.
Umuhoza Yves
Ariko se ubugoryi bw’abakongomani buzarangira ryari? ngo babiba amabuye yanyu? mwe se abamariye iki ko muri igihugu gikennye ku isi! mbona munabeshya ntayo munagira ni ayababiligi