Nkuko byemejwe n’Ubuyobozi bw’ibanze mu gace ka Mwanga na Ngongo urusaku rw’amasasu n’imbumda ziremeye byatangiye kunvikana mu rukerera k’umunsi w’ejo uko kurasana kukaba kwaramaze amasaha atandatu,bituma abaturage bahunga iyo mirwano.
Intandaro y’iyo mirwano yaturutse k’umukwabo wabyukiye mu gace ka Mudzi-Pela ubwo ingabo za Rd Congo zasakaga amazu akekwa guhishira Inyeshyamba za CODECO,biza kurangira havumbutse abagabo bitwaje intwaro imirwano itangira ubwo.
Burugumustiri wa Komini Shari, Faustin Agenonga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru arasaba abaturage n’imiryango nterankunga guha ubufasha abaturage bahunze iyi mirwano batangira aho bikinga dore ko bahunze nta n’igikoresho na kimwe,sibyo gusa kandi yagaragaje ko agace kibasiwe n’icyorezo cya Covid 19 akaba afite impungenge z’uko ubwandu bw’iyi virusi bushobora kwihuta vuba kubera abaturage bakomeje guhunga ari uruvunganzoka.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Kanyabayonga kuri telephone Umuvugizi wa FARDC mu gace ka Beni Liyetona Jules Ngongo yahamije iby’aya makuru agira ati:koko Ingabo zacu zihanganye n’inyeshyamba za CODECO,twasize imbaraga mu gushaka igisubizo cy’umutekano agace ka Shari no mu nkengero ndetse n’umujyi wa Beni muri rusange,gusa imibare y’abamaze kugwa mu mirwano yaba ku ruhande rwacu n’urwa CODECO nturamenyekana ndayibaha mu gihe kiri imbere,ndasaba abaturage mu gace ka Beni n’ahandi gutuza n’ubwo bitoroshye.
Mu gihe kandi havugwaga imirwano muri aka gace igipolisi nacyo cyari gihanganye n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Beni rwigaragambyaga rwamagana akaduruvayo gakomeje kurangwa muri ibi bice bya Benin a Ituri.
Mwizerwa Ally