Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge , w’umurenge wa Kigali, akagali ka Nyabugogo baratabaza Umuyobozi kubw’akarengane bakorewe n’uruganda rukora Matera MetaFoam aho ngo baboherereza umwanda uva mu Ruganda mu mirima abandi bakamburwa imishahara yabo.
Munyeshyaka Joseph umuturage ufite ubutaka mu metero zirindwi uvuye kuri uru ruganda MetaFoam atabaza Ubuyobozi kubw’akarengane yakorewe aho ngo uru ruganda rwohereje itiyo Imena imyanda irimo ibinyabutabire mu murima we uherereye mu gishanga .
Munyeshyaka agira ati:” Nakorewe ihohoterwa kuko uruganda MetaFoam rwohereza umwanda urimo ibikomoka kubutabire( Chemical Product ) mu murima wanjye bikangiza insina zajye ndetse najye uhakorera isuku byatangiye kungiraho ingaruka ku birenge kubera kubihoramo mpatunganya. Nagerageje kuhatera ibisheke bihangane n’uwo mwanda ariko bitangiye no kwangiza insina zajye”.
Akomeza avuga ko yagerageje kuvugana n’uru ruganda kugirango barebere hamwe umuti w’iki Kibazo ntibamwumve, nyuma akagerageza nibura no kubasaba ikiguzi cy’uko ahakorera isuku nabyo ntibabyumve agasaba Ubuyobozi kumurenganura kuko ngo yarenganijwe n’abakire.
Munyeshyaka ubusanzwe ngo yari atuye aho hamenwa umwanda nyuma ngo bamubwira ko ari mu gishanga , arahasenya ajya gukodesha , ariko ngo mu gishushanyo mbonera cyasohotse cy’umujyi wa Kigali cyagaragaje ko ari mu miturire.
Ku Kibazo cyo kwambura abahoze ari abakozi b’uru Ruganda MetaFoam
Nshutininka Samuel, Umugabo w’imyaka 27, wahoze akora akazi k’ubuzamu mu gihe cy’umwaka itatu , avuga ko yaje kujya mu kiruhuko kuko ngo ‘umugore we yari amaze kubyara nyuma yagaruka agahita yirukanwa adahawe amafaranga y’amezi atandatu .
ati” Nirukamwe bamfitiye umushahara w’amazi atandatu ! nahembwaga amafaranga ibihumbi mirongo ine ( 40,000 Frw) , avuga ko uru ruganda rumufitiye amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo ine ( 240,000Frw) , banyirukana ntahembwe , nagerageje kugaragaza aka Karengane nakorewe nandikira Ubuyobozi bw’uru Ruganda ariko ntibagira icyo bamarira . ndasaba Ubuyobozi ko bwandenganura nkabona amafaranga nararije ijoro nkikenura kuko mfite ikibazo cy’ubukene”.
Icyo Ubuyobozi bw’uruganda MetaFoam bubivugaho
Umuyobozi muri uru ruganda rukora Matera MetaFoam, Bahati Vanessa, avuga ko ari ubwa mbere yumvise ibyo bibazo n’ubwo Nshutininka na Munyeshyaka bavuga ko babimugejejeho abizi.
Uruganda MetaFoam
Ni uruganda rukora Matera ndyamirwa rukaba rukorera hamwe n’inganda ebyiri zitunganya ibigori bikabyazwamo ifu y’umutsima( Akawunga) hamwe n’uruganda rutunganya umuceri , izi nganda zose zikora ibyo kurya zikodesha MetaFoam ya Bahati Vanessa n’umugabo we Hakizimana.
Nkundiye Eric Bertrand