Mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarana 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko ibiciro by’amashanyarazi byahindutse ndetse bikaba byariyongeyere, bamwe mu baturage batandukanye baravuga ko batunguwe n’izamuka ry’ibi biciro mu gihe gito kandi bakaba nta bushobozi buhagije bafite bwo kwishyura aya mashanyarazi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyo kivuga ko ibiciro by’amashanyarazi byazamutse kugira ngo haboneke ubushobozi mu gukomeza kuyatunganya no kuyongera mu gihugu.
Ibiciro bishya muri rusange byazamutse, ariko hamwe biragabanywa nko ku bigo bitanga serivisi z’ubuzima.
Ibigo bitanga serivisi z’ubuzima nk’ibitaro na za centre de sante byagabanyirijwe ibiciro biva kuri 192 Frw/kWh bishyirwa ku 186 Frw/kWh.
Ku nganda zitunganya amazi nazo igiciro nticyahindutse, kubera ko zikoresha amashanyarazi menshi, bityo bikaba byagira ingaruka no ku biciro by’amazi.
Ahandi igiciro cy’amashanyarazi kitahindutse ni ku ngo z’abantu bakoresha munsi ya Kwh 15 ku kwezi bazakomeza kwishyura amafaranga 89 kuri Kwh imwe, naho ku zindi ngo zikoresha amashanyarazi ari hejuru ya kwh 15 ibiciro byazamutse ku kigero cya 16% ndetse na 19%.
Marie Claire Mugorucyeye ni umuturage ukora ubucuruzi buciriritse utuye mu murenge wa Gisozi mu mujyi wa Kigali aganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune yavuze ko yatunguwe no kumva ko ibiciro by’amashanyarazi byazamutse kandi n’ibyari bisanzweho byabagooraga kubyishyura.
Ati: “ubusanzwe jyewe nkoresha umuriro w’ibihumbi bitanu (5000 RWF) ukamara ukwezi (Kwh 27) ariko narebye ibiciro bishya mbona ngomba kongeraho igihumbi (1000RWF), kandi ibyo nkora ntabwo biri kugenda neza.”
Yakomeje avuga ko bimusaba guhindura igihe yacanaga amatara, ndetse akaba yanahagarika bimwe mu bikorwa birimo nko gutera ipasi kugira ngo yirinde kongera umutwaro ku buziama bwo mu rugo kandi nta bushobozi afite.
Nzeyimana Jackson umuturage utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Busanza avuga ko izamuka ry’ibi biciro rigiye kugira ingaruka zitari nziza kuri bamwe mu baturage kuko hari abagiye gusubira gucana Peteroli ndetse na buji (Bougie) kubera kutabona amafaranga yo kugura umuriro.
Anavuga kandi ko izamuka ry’ibi biciro rizadindiza iterambere ry’abaturage kuko hari abawukoreshaga mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba asaba Leta kugira icyo yakora kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyane cyane ku mazi ndetse n’amashanyarazi kuko ari bimwe mu by’Ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umuyobozi wa REG Bwana Ron Weiss yavuze ko kuzamura ibiciro byatewe no guhenda kwo kuyatunganya no kuyagura mu gihugu ndetse no kuba igiciro cya Peteroli cyarazamutse ku isoko mpuzamahanga kandi imashini zitunganya amashanyarazi zikoresha peteroli nyinshi.
Bwana Weiss avuga kandi ko kuzamuka kw’ibi biciro bigamije no kongera ibikorwa byo kuyageza kuri benshi no kuyabungabunga.
Imibare yo mu mwaka wa 2019 y’umushinga Power Africa ivuga ko amashanyarazi mu Rwanda amaze kugera kuri 30% by’ingo mu gihugu, intego ikaba ari uko yagera kuri 52% mu 2024.
Imibare yo mu kwezi kwa 12, 2019 ya REG ivuga ko amashanyarazi amaze kugera kuri 52% by’ingo mu gihugu, harimo 38% bayakura ku miyoboro rusange isanzwe ndetse na 14% bayakura ku mirasire y’izuba.
Ibi biciro bishya by’amashanyarazi byashyizwe ahagaragara, byaherukaga gusubirwamo mu kwezi kwa munani 2018, bikaba biteganyijwe ko bizatangira kubahirizwa tariki ya 21 Mutarama 2020, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA)
NYUZAHAYO Norbert