Nyuma y’ibaruwa minisante yasoye kuwa 26 gashyantare 2020 yandikiwe abayobozi b’ibitaro n’ibigonderabuzima ,avuga ko muburyo bwo gutanga serivisi nziza kubagana amavuriro bagomba kujya babanza kwakira abarwayi bagasuzumwa kugirango hamenyekane abarembye kurusha abandi.
Minisante ivuga ko ibikorwa byo kugenzura ubwishingizi cyangwa ubwisungane bw’uwivuza bwajya burebwaho nyuma yo gusuzumwa. Bamwe mu baturage baganiriye na rwandatribune.com bavuga ko bishimiye uyu mwanzuro.
Habarurema Emmanuel yagize ati: “Byabaga bibabaje, dore ko hari igihe wajyaga kwivuza rwose urembye ugasazira ku murongo,utegereje ko bakugeraho bityo ukarushaho kuremba,ukaba ushobora no kuhaburira ubuzima. ibigo nderabuzama nabyo bigerageze bikurikize iri tegeko, maze birengere ubuzima bw’ababagana,ejo twese twishimire uyu mwanzuro. “
Protogenne Imanizabayo we yaagize ati: “Mu byukuri rero bije bikenewe. hari aho ugera ugasanga birakabije,abaryamye mubusitani ngo bategereje mitiweli,abaryamye kuntebe,bazafatire ingamba ikigonderabuzima kitazubahiriza uyu mwanzuro mwiza wafashwe. “
N’ubwo bimeze gutya ariko namwe abakozi b’Ibigonderabuzima bitandukanye, bafite impungenge Kuri uyumwanzuro,Ngo kuko hari ababa badafite ubwisungane abo rero ngo bashobora kujya bivuza hanyuma uburyo bwo kwishyuza bukaba ikibazo.
Aba bavuga ko hadakwiye kwitea gusa ku gutranga serivisi nziza ngo hirengagizwe ko ibigo nderabuzima bishobora kuzisanga byafunze imiryango.
Fabrice Tumukunde umwe mbakozi b’ikigonderabuzima yagize ati: “Iyaba hari uburyo bundi bwizewe bwo kwishyuza ntacyo byazaga kuba bitwaye,ariko urabona ko uburyo bwo kwizerana n’abatugana biragoye rwose.”
ibi kandi abihuriraho na Tuyizere Laisa wavuze ati “iyaba byakundaga amafaranga agatangirwa rimwe n’imiti wenda ariko ntibyakunda, kuko n’isuzumiro ririshyuzwa, ababishinzwe babisuzumane ubushishozi.”
MASENGESHO Louis