Abantu bashoye amafaranga yabo mu kigo Super Free to Trade Ltd (STT) cyari kimaze gushinga imizi mu Rwanda, bari kurira ayo kwarika bavuga ko cyafunze imigabane yabo ikirimo.
Nyuma y’uko Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, iburiye abantu bari bakomeje gushora muri iki kigo, abari bakirimo bemeza ko cyahise gifungirana amafaranga yabo none kuri ubu nta muntu uri kwemererwa kubikuza.
Hari hashize iminsi BNR iburira abantu ko bakwiriye kwirinda kujya mu bucuruzi bw’amafaranga bukorwa na STT, ivuga ko icyo kigo kitemewe kandi ko abazabujyamo bazahomba.
Abashakaga gutangira gukoresha STT basabwaga kugira amafaranga runaka bishyura, noneho buri kwezi bakazajya bahabwa inyungu runaka bitewe n’ayo bashyizemo n’umubare w’abantu binjijemo.
Hashize umunsi umwe BNR igarutse kuri iryo koranabuhanga, ryahise rihagarara none ubu nta muntu wemerewe kubikuza cyangwa se kurishyiraho amafaranga.
Nyuma y’uko BNR itangaje ko STT itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga, agahinda ni kose ku bari barayishiyemo amafaranga. Umwe muri bo yabwiye Rwanda tribune ko kwinjira muri website yayo bitari gukunda. Uyu avuga ko yayitakarijemo $100 yari yarashoye aho akavua ko yavunze ntanyungu nimwe abonye
Si uyu gusa hari n’abandi bari kugenda bagaragaza ko bahombejwe na ’STT’ aho bari kubitangaza bifashishije imbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.
Ubucuruzi bw’amafaranga nk’ubu bwa Pyramid bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubutabera zagiye zifunga ndetse zigahagarika ibigo bibukora.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune