Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yatangaje ko ikibazo c’Abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba kigiye gushyirwa ho akadomo, abaturage batari bi,murwa nabo bamenyeshwa ko bagiye kwimurwa mu minsi mike.
Aba baturage bavuga ko ikibahangayikishije,Kandi kikaba giteye inkeke ari uko ngo n’imodoka zividura imisarane mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali zikagenda ziyisuka mu myobo yacukuwe,umwanda ukarushyaho kwiyongera ndetse no gutera umunuko kimwe n’amazi mabi.
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 iki kibzo abadepite bagize komisiyo y’ubutaka,ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije Bagejeje kino kibazo Ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite bagaragaza ko iki ari ikibazo gihangayikishije imiryango ituye hafi yiki kimoteri,ngo cyakora inzego zibishyinzwe zabagaragarije ko Hari icy’uho cy’amafaranga agera kuri miriyari ebyiri akirimo gushakishwa.
Bamwe mubadepite bagaragaje ko iki kibazo cya bano ba turage cyafatiwe imyanzuro itandukanye, mbere gusa ngo inzego zibishinzwe zikaba zigiye kubikemura ariko ngo ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.
Aba depite bibajije impamvu ituma kino kibazo cyugarije abaturage kidakemuka Kandi mu byukuri abaturage bugarijwe n’umwanda ukabije uturuka muri kino kimoteri cya nduba by’umwihariko Abana.
Iki kimoteri cya Nduba gifite ubuso bungana na hegitari 80,kuva mu mwaka wa 2012 ibi banza bigera kuri 523 byari biri mu mbago ziki kimoteri nibyo byamaze guhabwa ingurane ya mafaranga agera kuri miriyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza kur’ubu imiryango igera kuri 80 niyo itarahabwa ingurane ingana na miriyari 2 z’amafanga y’u Rwanda.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yiyemeje ko bagiye kurebera hamwe uburyo bwo kunoza umwanzuro w’uko amafaranga akenewe kugira ngo abe yakwishyurwa abaturage, azashyirwe mu ngengo y’imari ivuguruye, kugira ngo aba baturage babashe Kuba b’akwimurwa muburyo bwihuse,ngo kuko bamwe mubo bireba bavuze ko Hari ikibazo cyo kubona amafaranga akenewe kugira ngo ibi bishyirwe mu bikorwa.
iki rero kikaba Ari icy’emezo kiza kubaturage ndetse n’ubuzima bwabo baturage by’umwihariko abaturage batuye hafi ya kino kimoteri cya Nduba
Schadrack Niyibigira