Imiryango 84 yo mu Murenge wa Rilima mu kagari ka Karera ituriye inkengero z’ahubakwa ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, ntivuga rumwe n’akarere.
Uku kutumvikana kuraturuka kukuba abaturage bashaka ko akarere kabaha amafaranga y’imitungo ariko akarere kakavuga batayahabwa ahubwo ko bazubakirwa amazu.
Ubwo bagezaga ikibazo cyabo ku muyobozi w’intara y’iburasirazuba SG Gasana Emmanuel, aba baturage bavuze ko akarere kagomba kubaha amafaranga maze buri wese akajya gutura aho ashaka.
Mukarwego Angelique ni Umwe muri abo baturage umaze imyaka 40 atuye aho yagize ati ” kuki abandi baturage twari duturanye babahaye amafaranga y’imitungo yabo ariko twe bakaba banga kuyiduha”.
Uwitwa Mugabo Jean Marie Vianney yagize ati “mfite inzu nyinshi, imitungo yanjye ubaze agaciro kayo ni miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, urumva nibanyubakira iyo nzu imwe ntizaba ifite agaciro nk’ak’imitungo nari mfite.”
Bitandukanye n’uwitwa Musabyeyezu Thérèse we avuga ko niba bazahabwa inzu nziza ndetse bakagumana n’amasambu yabo nta kibazo abibonamo ngo ahubwo mbere bumvaga bazahabwa inzu gusa amasambu yabo bakayamburwa.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye abo baturage ko nta muturage ugomba gutura ku nkengero z’ikibuga cy’indege.
Yagize ati ” akarere kazabubakira amazu naho amasambu yabo bakazakomeza kuyahinga kuko ntawuzayabambura ndetse tuzabagezaho ibikorwa remezo birimo amashuri amazi n’ibindi”.
Uyu muyobozi avuga ko iki cyemezo cyafashwe aricyo basanze kibereye abaturage kandi ko utazabyemera inzu ye nigira ikibazo atazemererwa kuyisana.
Guverinari w’intara y’iburasirazuba SG Gasana Emmanuel yabwiye abo baturage ko leta ibatekerereza ibyiza itatuma hari umuturage wayo ubaho nabi.
Ati ” niba bazubakirwa amazu meza kandi akomeye ndetse mugakomeza kubyaza umusaruro amasambu yanyu murumva koko ari bibi”.
Uyu muyobozi yasabye abo baturage kutumva ababajya mu matwi kubera inyungu zabo bwite.
Ku ikubitiro imiryango 44 niyo izimurwa kuko ariyo batangiye kubakirwa naho indi 40 ikazimurwa nyuma.
Egide Kayiranga