Urwego rushinzwe gukurikirana iby’Iruka ry’ibirunga rwatanze umuburo nyuma yo gukora ubushakashatsi ku birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira rugasanga ibi birunga byiteguye kuruka igihe icyo aricyo cyose.
Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa 24 Mata rivuga ko hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe kuri ibi birunga kuva 16 kugeza ku wa 22 Mata 2023, bigaragaza ko abaturage batuye mu mujyi wa Goma ndetse na Rubavu bagomba guhora biteguye ko igihe cyose byabatungura.
Ibi birunga bigaragajwe nk’ibigifite gahunda yo kuruka mu gihe hashize iminsi mike iyi mijyi yombi ihuye n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga ubwo muri 2021 ubwo cyarukaga hakangirika byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu bukahatikirira.
Mu guhangana n’ibibazo biterwa n’iruka ry’ibirunga OVG iratangaza ko izakomeza gucungira hafi no kuburira abantu bitewe n’uko bazajya babona ibimenyetso.
Dukurikije iyi nyandiko biragaragara ko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ko igihe icyo aricyo cyose gishobora kuruka.
iryo tangazo ni iri rikurikira
Umuhoza Yves