Muri Uganda, abasivile bifuza gutunga imbunda bakomeje kubisaba ku bwinshi gusa abahabwa impushya zo kuzitunga ni mbarwa mu gihe ubusabe bwa benshi buterwa ishoti.
Ni imibare yagaragajwe n’Ikinyamakuru The Observer cyandikira muri Uganda, cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umwe muri Polisi y’Iki Gihugu, igaragaza ko kuva muri 2016 kugeza uyu munsi, abasivile batunze imbunda bavuye kuri 3 000 bakagera kuri 5 000.
Nanone kandi iki kinyamakuru kivuga ko kuva muri 2018, abasabye uburenganzira bwo gutunga imbunda, bagera mu bihumbi 17 ariko bakaba bagitegereje.
Naho ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano byo bifite imbunda zigera mu bihumbi 23 000 bikoresha mu kuzuza inshingano zabyo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano (PSOs/Private Security Organisations), Charles Ssebambulidde yongeye gushimangira ko imiryango ifunguye ku basivile bifuza gutunga imbunda, gusa avuga ko hari inzira zigomba kubahirizwa.
Yavuze ko mu gihe uwasabye urwo ruhushya atagaragaje impamvu ifatika, yimwa ubwo burenganzira. Yagize ati “Polisi izahita itesha agaciro ubusabe bwawe cyangwa ikwambure imbunda wahawe.”
RWANDATRIBUNE.COM
Burya koko abantu turatandukanye.Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye dukora imbunda zo Kwicana no Kurwana,aho gukundana nkuko imana yaturemye idusaba.Ndetse ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Kuva muntu yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abicana n’abarwana.Niwo muti rukumbi w’intambara.