Abaturage bo mu bice bitandatu biherutse kurekurwa n’umutwe wa M23 mu rwego rwo kubahiriza ibyo wasabwe, bahisemo kuwukurikira kuko igihe cyose wari uhari baryamaga bagasinzira none bakaba bafite ubwoba ko FARDC n’imitwe ifasha iki gisirikare bazabamerera nabi.
Umutwe wa M23 uherutse kurekura ibice bya Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli nkuko byari bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe tariki 11 Werurwe 2023.
Muri iri tangazo ryavugaga ibyo kurekura ibi bice, M23 yahamagarirag komanda w’igisirikare cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Komanda w’itsinda rihuriweho rigenzura ibikorwa bya gisirikare, kuza bagashyikirizwa ibyo bice kugira ngo bisigare bigenzurwa n’ibi bisirikare.
Gusa amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, avuga ko M23 nubwo yamaze kuva muri biriya bice bikubiye muri ririya tangazo ryo ku ya 11 Werurwe “ariko abaturage b’abasivile bo muri ibyo bice bari barabikuwemo bafashe icyemezo cyo gukurikira abarwanyi ba M23 kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abasirikare ba Congo.”
Ni kenshi abasirikare ba Congo bagiye bagaragara bagirira nabi abaturage bo mu bice byabaga bigiye gufatwa na M23 aho iki gisirikare gishinja bamwe kuba ibyitso, abandi kikabagirira nabi kubera ubunyamwuga bucye kimenereweho.
RWANDATRIBUNE.COM