Abahinzi bomu mu Murenge wa Nyange ho mu karere ka Musanze barashinja ubuyobozi guha urwaho insoresore zo mubasigajwe inyuma n’amateka mukubakorera urugomo,mugihe babafatiye mumirima yabo babibira imyaka cyane cyane ibirayi.
Uyu twahaye izina rya Munyazikwiye kubw’Umutekano we,ya bwiye Rwanda tribune ko hashize igihe kinini abasigajwe inyuma n’amateka babajujubya ntawe ugisarura imyaka ye, ko isarurwa nizo Nsoresore zanze gukura amaboko mu mifuka, ahubwo ziyemeje gusarura aho zitahinze, hagira uvugira imyakaye yibwe bakamukubita byarimba bakamutemagura.
Yakomeje agira Ati”Ntamuntu ukivuga cyangwa ngo atabaze afashe abo basore, iyo ubafatiye mu murima wawe baragukubita cyangwa bakamutemagura, iyo tubareze barabatwara imisi mike,bakaba batashye, iyo bagarutse bagarukana ubukana bushyashya, batera abantu ubwoba kuburyo nta muntu wongera kubavugaho”.
Undi muturage witwa Maniragena nawe yunze murya mugenzi we ati”Ubuyobozi nibwo buborora bababona bibye mukanya bakabarekura noneho bakaza bakutse ntawe ukivuga hano mu isantere ya Kansoro niho baza kugurishiriza ibyo baba bibye, iyo uvuze ni ugucunga akagoroba kaje bakamutemagura,ntabwo tubanga ni abacu ariko Ubuyobozi bufashe umwe bukamuhana byanyabyo n’abandi batinya bagakosoka”.
Ibi birikuba mugihe icyo kurya hano hanze cyihagazeho,arinayo mpamvu aba baturage bavugako nibidakemuka mu maguru mashya nabo barafata izindingamba mugihe Ubuyobozi burakomeza kugenda biguruntege mugushaka igisubizo kirambye cyizi Nsoresore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w,umure wa Nyange Bwana Tuyisenge Vedaste yavuzeko iki kibazo bakizi ariko ko kuba kitara kemuka atari uko izo nsoresore zarushije ubuyobozi imbaraga ahubwo ko Ubuyobozi bukomeje kubikora ho.
yagize Ati”Icyo kibazo cyuko hari umuturage wigeze gutemwa nabo basore cyabayeho inshuro Imwe,iyo hagize ufatwa muri abo basore, tumwohereza munzego zidukuriye,hari nabo tujyana mubigo ngorora mucyo,hari abaza bahinduye imico mu misi mike bakongera bagasubira muri zangeso,ariko nk’ubuyobozi ntitwaterera iyo dukomeza guhozaho,si uko abo basore baturushije imbaraga,hari nabo dushakira imirimo yo kurinda imyaka Kugira ngo batungwe n’imirimo y’amaboko yabo.”
Uyu Muyobozi akaba yasoje asaba abaturage kujya bakurikirana Ibirego byabo munkiko Kugirango uwo icyaha kizajya gihama ajye akatirwa n’Inkiko nkuko bisanzwe
Mbonaruza Charlotte
Ntago bitwa abasigaje inyuma n amatela. Bitwa abatwa. Nkuko habaye Jenoside yakorewe abatutsi. Ikagirwamo uruhare na bamwe cg benshi mu bahutu. Ayo ni amoko 3 atuye Urwanda. Abafite inyungu batubeshya ko nta moko ahari ariko arahari cyane. Uzajye kwa service aho ntavuze uteye nka bamwe batahigwaga nibwo uzabona ikibazo cy amoko uko kimeze muri iki gihugu.Bimaze iki kuba urwaye indwara ukayihishira ?Abasigajwe inyuma n’ amateka.Ni abantu bafite umutima utari uwa kimuntu wenda kubera uburere bubi cg buke bahawe ari bato bitewe namateka twaciyemo.wenda abo bantu bakisanga bakurira mu makambi aho batozwaga urwango no kubo bahuje siniriwe mvuga abo badahuje, aho gutozwa kirazira.ibyo byatumye basigara inyuma kuburyo barya akaribwa nakataribwa.kukwica agasigarana ibyawe si ikibazo. Ntibazi ko ari ibisanzwe kuba abantu batavuga rumwe ariko bakubahana.kubavuguruza uba uri umwanzi w’ igihugu!Ngizo ingaruka zo gusigazwa inyuma n’ amateka.Hari anandi basigajwe inyuma n’ amateka babona aka groupe kabahemukira. Bakabyitirira abatutsi bose!Umuntu akabaho umututsi wese amubonamo umwanzi cg amwita inyenzi.ngicyo ikindo kiciro cy’ abasigajwe inyuma n’ amateka.
Wamugani wawe uwasigajwe inyuma n amateka ubwo si ubwokora?Ariko reka nkwibarize kadogo niba atari ibanga ubwoko bwawe ni ubuhe? Ngewe ubwange ndi umunyarwanda
@Ntareyasarambwe Ndumva duhuje.Uretse ko kuri jye ndi hejuru y’ amoko.nkuko Umwami kera yabaga ari hejuru yayo.Umukuru w igihugu nawe nuko ubundi numuntu wakabaye ari hejuru yubwo busutwa.Amoko siyo kibazo, ikibazo nuburyo akoreshwa.Reka nguhe igiparu.mucuti wanjye uba mu gihugu kimwe cyuburayi aherutse kumvugisha yijujuta ngo abazungu babamereye nabi ngo ni aba racitses.ndamubaza nti harya wowe iyo wijundika abatarahigwaga ubita amazina atandukanye, wibuka ko nabo ari ibiremwa byimana?Nti ubwo rero nawe uri umuraciste tubivuge gutyo.yahise ambwira ngo ndi kugereranya ibidahuye.Ngayo nguko.dukunda kujora abandi, ariko twe ntitwireba ngo twijoore.