Abaturage bo muri Niger bariye karungu berekana ko batagikreneye igihugu cy’Ubufaransa mu buzima bwabo ko ahubwo igihe kigeze ngo bahe ikaze Abarusiya.
Aba baturage bagaragaza ko igihugu cy’Ubufaransa kimaze igihe cyarashinze ibirindiro mu gihugu cyabo, nyamara bakemeza ko nta nhyungu babibonamo ko ahubwo igihugu cyabo kiri kugenda kirushaho kuba mu bukene bukabije.
Abanya-Niger bagaragaza ko ubukene bafite buterwa n’iki gihugu cyahoze kibakoloniza cyane ko bafite umutungo kamere urimo nk’ubutare bwa Uranium nyamara, umusaruro ubuvamo ukajya gukiza ibihugu byo mu Burayi.
Perezida Bazoum akimara guhirikwa ku butegetsi, u Bufaransa bwahise butangaza ko nubwo habaye icyo gikorwa, butazihanganira uwo ari we wese uzabangamira inyungu zabwo muri iki gihugu.
Nibura 18% bya Uranium ikoreshwa mu nganda z’amashanyarazi mu Bufaransa, iva muri Niger.
Ibyo bituma iki gihugu kigizwe n’abaturage bagera kuri miliyoni zirenga 24 bahora mu bukene bukabije.
Iyo ni nayo mpamvu nyamukuru abaturage bari kwirara mu mihanda y’Umurwa Mukuru Niamey n’ahandi bafite amabendera y’u Burusiya, ibigaragaza ko batishimiye uko babanye n’u Bufaransa, ibintu bisa n’ibiri gukwira mu gihugu hose.
Nk’uko byatangajwe na BBC yanditse ko umwe mu mu bacuruzi bo mu mujyi wa Zinder yavuze ko ubu ashyigikiye u Burusiya ndetse ngo ntakozwa iby’u Bufaransa kuva akivuka.
Aganira na BBC yagize ati “Bahoze batunda ubukungu bw’igihugu cyacu nka Uranium, peteroli na zahabu. Abanya-Niger ntibashobora kurya gatatu ku munsi kubera u Bufaransa.”
Kuva Perezida Bazoum yajya ku butegetsi mu 2021, Niger yakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba kimwe n’ibindi bihugu baturanye nka Mali na Burkina Faso.
Muri ibyo bihugu abaturage n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashatse kwitandukanya n’u Bufaransa kugira ngo bahangane byeruye n’iyo mitwe cyane ko ngo budatanga umusanzu mu kubarwanya uko bikwiriye.
Ku rundi ruhande ariko Perezida Bazoum we ntiyigeze akozwa ibyo kwamagana Abafaransa ari na byo byatumye abasirikare biganjemo abamurindaga bamuhirika ku butegetsi.