Umutwe wa FPP (Force pour la protection du peuple) ukomeje kujujubya abaturage mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.
Ni amafaranga uyu mutwe urimo kwaka cyane cyane abahinzi, ukayakoresha mu gutunga abarwanyi bawo no gukora iterabwoba.
Ni umutwe umaze imyaka 27 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
iyi misoro yatangiye kwakwa cyane ahagana mu Ukwakira 2021, ku buryo abaturage bamaze kwiyakira.
Ibyo bikorwa ngo bikunda gukaza umurego iyo bigeze igihe cy’isarura, nk’uko abatangabuhamya babivuga. Ni umusoro bahaye izina rya “Rengera Ubuzima” cyangwa “Sauve ta vie” mu Gifaransa.
Ni itegeko ku bahinzi kugira ngo aba barwanyi babemerere kugera ku miriya yabo iri mu bice bya Nyamitwitwi, Bisoso na Nyamuragira, ni mu bikometero nibura birindwi uvuye ahobatuye.
Umwe mu baturage ba Nyamilima yahamije ko ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama yishyuye amafaranga ibihumbi 15,000 ya Congo, ni ukuvuga nibura $7,5 (asanga 7500 Frw), ku barwanyi ba FPP, bamuha agapapuro agenderaho.
Umuntu wanze gutanga uwo musoro ngo ahohoterwa ku buryo bukomeye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje ko uyu musoro ukunda gusabwa abaturage cyane cyane igihe bejeje, ukagenwa kuri buri gihingwa ndetse no kuri buri muntu.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko, yijeje abaturage ko hakomeje gufatwa ingamba zatuma ibi bikorwa bya FDLR bigera ku iherezo.
Ibi byose bikomeje kuba mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ziri mu bihe bidasanzwe kuva hagati mu mwaka ushize.
Ni ibihe byatumye ziriya ntara zihabwa ba Guverineri ba gisirikare ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ariko umusaruro bitanga ni muke cyane.
FDLR yatangijwe na benshi mu bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nyuma yaho igenda igaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.
Muri iki gihe ariko uyu mutwe wacitse intege, nyuma y’uko abayobozi bawo benshi bishwe abandi bagatabwa muri yombi.
Babiri barimo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi, ubu bafungiye mu Rwanda.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ukuriwe na Col.Dan Simplice washinzwe ahagana muri 2005,na Majoro Sangano Musuhuke(alias Soke ),wigumuye kuri FDLR afite ipeti rya Serija nyuma uyu Sangano yaje kwicwa n’ingabo za M23,uyu mutwe waje guhindura izina wiyita FPP(force pour la protection du peuple)nyuma y’ubufatanye bw’ishyaka ISANGANO ARRDC rya Jean Marie Vianney Minani,bigakora umutwe umwe rukumbi ,aho Jean Marie Vianney Minani yagizwe Perezida ku rwego rwa politiki,naho Col.Dan Simplice agirwa Umukuru w’igisilikare naho Cpt Mayanga agirwa Umuvugizi w’ingabo.
Uyu mutwe ahanini 60% ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu naho abasigaye akaba ari abanyarwanda,FPP ishinjwa ubusahuzi,gufata ku ngufu abagore,ubwicanyi ndetse no gukoresha abaturage imirimo y’agahato.
Uwineza Adeline