Raporo yerekana uko abaturage b’ibihugu bitandukanye ku Isi bishimye, ishyira u Rwanda mu bihugu bine bya mbere ku Isi bifite abaturage batishimiye muri uyu mwaka wa 2021.
Iyi raporo ngarukamwaka izwi nka ’The World Happiness Report’, ikorwa n’ikigo The Sustainable Development Solutions Network cyegamiye ku Muryango w’Abibumbye gisanzwe gifite ikicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bimwe mu byo abakora iyi raporo bagenderaho; harimo umutungo umuturage atunze ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, icyizere cyo kubaho n’ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.
Raporo igaragaza uko abaturage bo mu bihugu bitandukanye ku Isi bishimye yashyirwaga ahagaragara ku ncuro ya cyenda, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 150; imbere y’ibihugu bya Zimbabwe, Sudani y’Epfo na Afghanistan iza ku mwanya wa nyuma ku Isi.
Ibihugu bitatu u Rwanda rukurikiye ni Repubulika ya Centrafrique, Tanzania na Botswana.
Iyi raporo ikunze gushyira imbere ibihugu by’Uburayi na Amerika, yerekana ko igihugu cya Finland ari cyo kiza ku isonga ku Isi mu kugira abaturage bishimye, ikaba incuro ya kane yikurikiranya iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere.
Igihugu kiza ku mwanya wa kabiri ni icya Denmark, Ubusuwisi bukaza ku wa gatatu, mu gihe Ubuholandi buza ku mwanya wa gatanu inyuma ya Iceland.
Finland yashyizwe ku mwanya wa mbere kuko abaturage bayo baryoherwa n’ubuzima ku rwego rwo hejuru, bagahabwa serivisi bakenera nziza n’umutekano, ndetse impuzandengo y’ubusumbane n’ubukene muri kiriya gihugu ikaba ari nto ugereranyije n’ibindi bihugu.
Igihugu cya Nouvelle Zealand cya cyenda ku Isi ni cyo kiza imbere mu bihugu bitari ibyo ku mugabane w’Uburayi mu kugira abaturage bishimye.
Ibihugu by’ibihangange ku Isi nk’Ubwongereza buri ku mwanya wa 17, Ubudage bukaza ku wa 13, Leta zunze ubumwe za Amerika zikaza ku wa 19 mu gihe Ubufaransa buza ku mwanya wa 21 ku Isi.
Ku mugabane wa Afurika igihugu cya Libya cya 80 ku Isi ni cyo kiza ku isonga mu kugira abaturage bishimye, kigakurikirwa na Côte d’Ivoire ya 85, Bénin ya 86 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 88.
Kenya iza ku mwanya wa 121 ku Isi na Uganda ya 126 ni byo bihugu biza imbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kugira abaturage bishimye.