Abaturage b’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) babyukiye mu gikorwa cyo gutoragura imyanda kugira ngo hakomezwe kurengerwa ibidukikije. Basabwa kurinda Igishanga cya Nyabugogo bavangura imyanda ibora n’itabora kugira ngo hirindwe ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije.
Ni muganda wo gutoragura imyanda itabora yiganjemo amasashe, ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa n’udupfukamunwa watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13Ugushyingo 2021.Uyu muganda wibanze ku bishanga na za ruhurura zo mu mujyi wa Kigali.
Mu Midugudu yose abaturage bitabiriye umuganda, uyu muganda ukaba wakozwe hatoragurwa imyanda mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku. Nyuma y’umuganda wo gusukura ibishanga na za ruhurura mu karere ka Nyarugenge abitabiriye umuganda bakurikiranye ibiganiro n’ubutumwa bujyanye na gahunda y’umuganda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko kugeza ubu bari mu rugamba rwo kurwanya ikoreshwa rw’ibikoresho bya Palasiti, aho Avuga ko bari gukora ubukangurambaga Kugira ngo umuturage amenye gutandukanya imyanda ibora n’itabora Kugira ngo hirindwe ingaruka zo gukoresha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, Karera Patrick , yasabye abaturage baturiye igishanga cya Nyabugogo kujya bavangura imyanda ibora igatwarwa n’abashinzwe gukusanya imyanda
Ati”:Buri wese avangure imyanda ibora n’itabora kandi ishyirwe ahabugenewe kugira ngo ababishinzwe bayishyire aho igomba kujya, kuko iyo idacunzwe neza yangiza urusobe rw’ibinyabuzima kandi ko twese bitugiraho ingaruka iyo rwangiritse”.
Nkundiye Eric Bertrand