Abaturage bo muri Gaza kuri uyu 1 Ukuboza 2023, batangiye guhungira mu turere two hagati kubera ibitero bya Isiraheli nyuma y’agahenge kari katanzwe kamaze kurangira.
Ingabo za Israel IDF zataye udupapuro mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza, akarere Israel yise akarere k’imirwano kandi ibwira abaturage guhita bahunga.
Ni udupapuro twanditsweho amagambo agira ati: “Ku baturage ba Al Qarara, Khirbet Khaza’a, Abadan na Bani Suheila, mugomba guhita muhunga hanyuma mukerekeza mu buhungiro mu gace ka Rafah”.
Mu mirwano yabaye mbere y’agahenge, Israel yabwiye inshuro nyinshi abatuye mu majyaruguru ya Gaza kwimukira mu majyepfo ya Wadi Gaza kubera umutekano wabo.
Umujyi wa Khan Younis uherereye mu majyepfo y’ako gace kaberamo intambara.Umuryango w’abibumbye uragereranya ko byibuze abantu 946.000 bimuwe mu gihugu ubu bari mu majyepfo ya Gaza.
Ni nyuma y’iminsi Israel imaze ivuga ko agahenge kari kamaze iminsi irindwi nikarangira iri bwongere gusubukura ibitero.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune