Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Paul Kagame gusaba imbabazi nyuma y’amagambo ataravuzweho rumwe yatangaje ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe mu burasirazuba bw’ik gihugu.
Amagambo basaba ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabira imbabazi ni ayo yatangije ubwo yagiranaga ikiganiro na RFI na France 24 ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cy’u Bufaransa.
Icyo gihe Perezida Kagame yasabwe n’umunyamakuru Alexandra Brangeon kugira icyo avuga ku magambo ya Dennis Mukwege, wari uherutse gusaba u Bufaransa kugira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare mu byaha byabereye mu Burasirazuba bwa RD Congo .
Brangeon yabajije Perezida Kagame “Niba yakwemera ko abasirikare b’u Rwanda baburanishwa ku byaha byabereye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”, bijyanye n’uko bari mu b’ibihugu icyenda bishinjwa kubigiramo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko Mapping Report ishinja RDF gukora ibyaha muri RDC, yakunze kuba igikoresho cya Politiki cy’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bo mu Karere barimo na Denis Mukwege.
Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yahawe, akaba igikoresho cy’abamubwira icyo agomba kuvuga.
Ati: “Hari ibintu byakabirijwe, birazanwa, ndatekereza ko Mukwege yagizwe igikoresho cy’abo bantu tutabona, yahawe igihembo cya Nobel kugira ngo abwirwe ibyo avuga bizagira ingaruka ku bitekerezo by’abantu.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’izindi raporo zivuga ibitandukanye na Mapping Report ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo, yungamo ko abaha agaciro ibikubiye muri iriya raporo ari abafite “Imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.”
Ni amagambo atarishimiwe na bamwe mu banye-Congo, kugeza ubwo bategura imyigaragambyo yamaze amasaha arenga abiri, yabereye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.
Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byiganjeho amagambo avuga ko “Ibyaha byakorewe muri RDC ntibigomba kudahanwa.”
Umwe mu bitabiriye iriya myigaragambyo waganiriye na RFI, yagarutse ku be biciwe mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko bahabwa ubutabera.
Ati: “Natakaje umuvandimwe wanjye n’umugore we, natakaje mushiki wanjye muto, umugabo we n’umwana wabo, natakaje data wacu na babyara banjye babiri kandi bose bashyinguwe mu mva rusange Namushwaga mu Kaziba. Umuryango mpuzamahanga wakwinjiye muri iki kibazo ugahana abakoze ibyaha.”
Perezida wa Sosiyete Sivile mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Adrien Zawadi mu butumwa yasangije bagenzi be, yasabye ko RDC yashyiririrwaho na Loni Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruburanisha “Perezida w’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bashinjwa ibyaha bikomeye muri RDC, bagasaba imbabazi abaturage ba Congo no kwitegura kwitaba ubutabera.”
Abakongomani bibukije igihugu cy’u Bufaransa basaba ubufasha bwo kugeza mu butabera abo bashinja guhekura igihugu cyabo, ko ibyaha byakorewe muri RDC atari amasezerano y’ibya dipolomasi yo gusana ibyo bwangije mu Rwanda kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba kandi basabye Perezida Kagame kureka ibyo bise ’gutoteza Dr Denis’ Mukwege, basaba ibihugu bituranye na Congo kubatera ingabo mu bitugu mu rwego rwo gushyigikira icyifuzo cyabo.