Polisi y’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ irasaba abatwara amagare kwirinda amakosa akunda kubagaragaraho agateza impanuka zo mu muhanda.
Ni ubutumwa bushishikariza abakoresha amagare, baba abayifashisha mu ngendo zabo za buri munsi n’abakora umwuga wo kuyatwaraho abagenzi bazwi nk’abanyonzi; gukoresha neza umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zikomoka ku burangare n’indi myitwarire ibangamira urujya n’uruza mu muhanda.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, aravuga ko n’ubwo umutekano wo mu muhanda muri rusange wifashe neza, haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, hatabura amakosa amwe n’amwe ateza impanuka akorwa n’abawukoresha bataracengerwa neza na gahunda ya Gerayo Amahoro.
Yagize ati: “Iyo turebye nko ku magare ku buryo bw’akazi kabo ka buri munsi, abo dukunze kwita abanyonzi ndetse n’abatwara amagare bari muri gahunda zabo, usanga hakiri ikibazo cy’uko bakora amakosa babuzwa, agatuma haba impanuka rimwe na rimwe zikagira ingaruka kuri bo cyangwa se no ku bandi, bitewe n’uburyo bitwara mu muhanda.”
SP Kayigi avuga ko amakosa abatwara amagare bakunze gukora harimo; gufata ku makamyo n’imodoka zisanzwe ahantu hazamuka, amagare usanga akiri mu muhanda nyuma ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), abapakira ku magare ibintu biremereye birengeje ubushobozi igare ndetse n’uheka abantu babiri na we akaba uwa gatatu ku buryo atashobora gufata feri ugasanga bafatisha ibirenge, Ibyo byose biri mu biteza impanuka.
Yakomeje ati: “Hari n’andi makosa abatwara amagare bakunze gukora nko kugendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda cyangwa guparika mu nzira z’abanyamaguru, iyo myitwarire niyo ituma rimwe na rimwe tubafata, tukabakusanyiriza hamwe tukabigisha, tukabereka n’uburyo bagomba kwitwara kugira ngo bakore akazi kabo neza kinyamwuga, kuko kabafitiye akamaro n’imiryango yabo kandi kagafasha n’abandi muri rusange.”
SP Kayigi yibukije abakoresha umuhanda kumva ko umutekano wo mu muhanda ubareba kuko ari ingenzi kandi ukwiye kuba uwa buri wese kugeza igihe bizahinduka umuco.
Dukundane Jovite, umuyobozi w’abanyonzi mu Karere ka Nyarugenge, arishimira gahunda ya Gerayo Amahoro, akavuga ko batazarambirwa guhora bibutsa abatwara amagare ibyo basabwa kuko kwigisha ari uguhozaho.
Yagize ati: “Ubutumwa naha abakora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu ku igare, ni uko bakwisubiraho bakumva amabwiriza bahabwa na Polisi ndetse n’abayobozi babayobora, kandi bakumva ko niba bahagurutse mu rugo baje gukorera mu muhanda bagomba kubahiriza amabwiriza n’amategeko awugenga.”
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare nabo bemera ko hari igihe bakora amakosa atandukanye mu muhanda bigatuma amagare yabo afatwa, ariko ko kuri ubu, bamaze gufata ingamba zo kwisubiraho, banashimira inama bagirwa zibafasha kunoza imikorere.
Harerimana Pierre, umwe muri bo; avuga ko amakosa bakora cyane ari ayo kunyura ku bindi binyabiziga ahatemewe, gufata ku makamyo no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso, akagira inama bagenzi be kutumva ko niba babafatiye amagare ari ukubanga, ahubwo ko haba hagamijwe kubigisha ngo bakosore ayo makosa, bityo ibyiza ari uko bayacikaho bakubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro.