Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba yasabye ko urubanza rwe rwimurwa, kubera imbogamizi zijyanye n’abunganizi babiri bamwunganiraga ariko bavuye mu rubanza, asaba guhabwa igihe kugira ngo abonane n’ugiye gukomeza kumwunganira.
Ni mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwa Paul Rusesabagina, ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.
Rusesabagina yabwiye urukiko ko iburanisha rya none ryakwimurwa rigashyirwa ku yindi tariki, kubera ko uyu munsi yagize imbogamizi z’uko abamwunganira babiri, Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, naho uwa gatatu yashatse, Me Gatera Gashabana, bakaba batarahura. Yasabye ko urubanza rwakwimurwa, rugashyirwa ikindi gihe.
Umushinjacyaha yavuze ko ari uburenganzira bwa Rusesabagina gushaka abunganizi yifuza, ariko busaba ko byaba byiza urubanza rwimuriwe mu gihe cya vuba kugira ngo ruzaburanishwe ruve mu nzira.
Ati “Ubundi ntibisanzwe ko urubanza ku ifungwa n’ifungwa ry’agatenyo rutinda kugeza iki gihe, ariko ni uburenganzira bwe, mwabimwemerera.”
Rusesabagina yavuze ko Gatera Gashabana ugomba kumwunganira yari mu ngendo ntibabonane, ariko hari icyizere ko mu cyumweru gitaha yaba yabonetse.
Umucamanza yavuze ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga, bityo Rusesabagina akwiye kubyemererwa. Urubanza rwimuriwe ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, saa tatu.
Me Rugaza David (iburyo) na Me Nyembo Emeline nibo bari abunganizi ba Rusesabagina.
Dukuze Dorcas