Amakuru aturuka mu buyobozi bukuru bw’u Burundi, aremeza ko n’ubwo hari abavuga ko imipaka yo ku Butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yafunguwe, atariko bimeze kuko hakiri ibiri kwigwaho hagati y’ibihugu byombi .
Ibi ni ibyatangajwe na Alain Nzeyimana Umuvugizi w’ibiro bya Pereidansi y’u Burundi ,aho yemeje ko kugeza ubu Imipaka y’ubutaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ,itarafungurwa, ngo kuko hakiri ingingo zimwe na zimwe ibihugu byombi bikiri kumvikana ho kugirango ino gahunda izarusheho kugenda neza.
Yagize ati:” Nta mipaka yo ku butaka yafunguwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ababivuga sibyo na gato kuko hakiri ibirimo gukorwa n’ibihugu byombi kugirango bigende neza.”
Guhera tariki ya 29 Nzeri 2022 ,nibwo byavuzwe ko Abarundi batangiye kwemererwa kwambuka umupaka w’ubutaka binjira mu Rwanda nta ruhushya rwa leta basabwe uretse ibyangombwa by’inzira .
Ibi byaje gushimangirwa n’umwe mu bategetsi b’u Burundi, wabwiye igitangazamakuru mpuzamahanga BBC ko impushya zasabwaga n’Abarundi ngo bemererwe kwinjira mu Rwanda zitagisabwa.
N’ubwo bimeze gutyo ariko , kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 Leta y’u Burundi yongeye gutangaza ko kugeza magingo aya , hakiri ibikiri kwigwaho hagati y’u Rwanda n’Uburundi ,kugirango imipaka yo kubutaka yongere ibe nyabagendwa nk’uko byari bimeze mbere ya 2015 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com