Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Network ryaburiye abavuzi Gakondo bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu kwirinda kugira uwo baha amafaranga ababeshya ko hagiye kuba ibarura rusange kuko ngo ari ubutekamutwe buri gukorwa n’uwahoze ayobora iri huriro nyuma akaza kwirukanwa biturutse ku makosa yakoze, arimwo gucunga umutungo nabi no kubiba amacakubiri mu banyamuryango b’ihuriro agamije kubacamwo ibice.
Mu busesenguzi bwakozwe n’ubunyamabanga bw’ihuriro bwasanze Nyirahabineza Gertulde wahoze ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abavuzi Gakondo (AGA Rwanda NETWORK) wegujwe n’inteko rusange y’abanyamuryango, ku wa 08 Werurwe 2022, ngo akomeje kwiyitirira ubuyobozi yahozeho kugeza n’ubwo yihaye ububasha bwo gushyiraho abayobozi ku rwego rw’uturere kandi ubusanzwe batorwa n’abanyamuryango ubwabo.
Ngo bikaba bivugwa ko yatangiye gukoresha ibarura ry’abavuzi Gakondo mu buryo butemewe cyane ko akurikiranywe n’inkiko ku byaha yakoreye urugaga. Ari naho buhera buburira abanyamuryango bose kwitondera ibarura riteganijwe muri uku kwezi ryateguwe na Nyirahabineza ko ritazwi Kandi ngo umuvuzi gakondo uzahabwa icyangombwa kitazahabwa agaciro .
Murengerantwali Jean Bosco, Umunyamabanga mukuru w’ihuriro AGA RWANDA NETWORK yamaganye ibyo bikorwa biri gukorwa na Nyirahabineza ko ari kubikora binyuranje n’amategeko ajyenga iri huriro asaba inzego zibishinzwe zirimwo minisitiri y’ubuzima (MINISANTE) na Minisitiri y’ubutegesti bw’igihugu (MINALOC), Polisi y’igihugu na RIB Gukurikirana Nyirahabineza akareka kuyobya abavuzi Gakondo.
Nkundiye Eric Bertrand